
Byavugiwe mu nama y’iminsi itatu ibera i Kigali yahuje imiryango ya sosiyete sivile ifite aho ihurira no kurwanya icyorezo cya SIDA; yatangiye kuri uyu wa 12 Ukwakira 2016.
Iyi nama igamije kureba uruhare rwa sosiyete sivile mu kurwanya SIDA n’uburyo imyumvire y’abantu kuri iki cyorezo yazamurwa; nk’uko Félicité Rwemalika, umuyobozi wa sosiyete sivile mu gice cyayo cy’ubuzima abivuga.
Agira ati “Birasaba ko imyumvire kuri SIDA izamuka hifashishijwe kongera ubukangurambaga kuko hakiri abantu bafata SIDA nk’ikintu gisanzwe bityo ntibahe agaciro kwirinda.
Hakenewe rero guhindura imyumvire y’abantu kuko icyakorwa cyose batabyumva ntacyo cyamara.”
Avuga ko abibwira ko SIDA yarangiye bibeshya kuko igihari kandi nta muti nta n’urukingo igira kugeza ubu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Nyemazi Jean Pierre avuga ko inzego zose zigomba gufatanya kugira ngo bagere ku ntego.
Agira atu “Icyo dusaba sosiyete sivile ni uko turushaho gukorera hamwe kugira ngo turwanye ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rwego rwo kuyihashya.”
Avuga ko uruhare rwa Sosiyete sivile mu kurwanya SIDA ari ngombwa cyane kuko ari bo bagera ku bantu benshi, kandi ibyo bakora ngo birashimwa.
Dr Sibongile Dludlu, ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya iki cyorezo.
Agira ati “Gahunda ya ‘Treat All’ iherutse gutangizwamu Rwanda, ni intambwe ikomeye mu kurwanya virusi itera SIDA.
Kuba rero sosiyete sivile yinjira muri gahunda zo kurwanya iki cyorezo bitanga icyerekezo cyiza cyo kugihashya.”
Mu Rwanda ubwandu bwa virusi itera SIDA buri kuri 3% kuva muri 2005. Inzego zose zirebwa n’ubuzima ngo zikaba zirimo gukora cyane kugira ngo uyu mubare ugabanuke.
Inama ku kurwanya SIDA yitabiriwe kandi n’abahagarariye ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile ya Afurika y’Iburasirazuba, yita ku kurwanya SIDA (EANNASO).
Ohereza igitekerezo
|
dukomeze tuyirinde. club anti sida zihabwe imbaraga mugihugu.