Hari icyizere ko 2021 usiga dufite inkingo zisaga miliyoni eshatu - Dr Sabin Nsanzimana

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda akomeje gushaka umuti w’ikibazo cya Covid-19 gikomeje gufata intera mu Rwanda, aho atanga icyizere cy’uko uyu mwaka wa 2021 urangira u Rwanda rubonye inkingo zisaga miliyoni eshatu ndetse zimwe zikaba zaramaze kwishyurwa.

Yabitangarije mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku mugoroba wo ku wa 23 Kamena 2021, cyari cyatumiwemo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, Dr Sabin Nzanzimana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kivuga ku nsanganyamatsiko ijyanye n’izamuka rikabije ry’umubare w’abandura n’abicwa na Covid-19 mu Rwanda.

Uretse kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, hari uburyo Leta ikomeje kwita ku kibazo cya Covid-19, burimo gushakisha inkingo, aho Dr Nzanzimana yemeje ko hari icyizere cy’uko uyu mwaka urangira u Rwanda rubonye inkingo zisaga miliyoni eshatu.

Yagize ati “Icyizere kirahari, ndetse na Minisititi w’Ubuzima yagiye abisubiramo kenshi, yuko uku kwezi kwa Gatandatu kurangira cyangwa se mu ntangiro z’ukwa Karindwi, tubonye umubare utari muto w’inkingo, ku buryo dushobora kurangiza uyu mwaka wa 2021 tumaze kubona inkingo zisaga miliyoni nk’eshatu”.

Arongera ati “Icyo cyizere turagifite, ariko iby’inkingo birahinduka, biramutse hari andi mezi yiyongeyeho ubwo byaba biturutse ku bindi bibazo by’inkingo, ariko icyo cyizere cyo twarakibonye ndetse hari izamaze kwishyurwa na Leta y’u Rwanda dutegereje”.

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi wa RBC
Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi wa RBC

Abajijwe ku zindi nkingo nshya zageragejwe niba u Rwanda na rwo rwiteguye kuzikoresha, Dr Nzanzimana yavuze ko bisaba ubushishozi kugira ngo bamenye ibyazo, aho yemeje ko inkingo eshatu arizo zemewe mu Rwanda, izindi Leta ikazabanza kumenya neza ibyazo.

Agira ati “Inkingo ziragenda ziboneka ari nyinshi, hari iz’u Bushinwa zagiye zikorerwaho ubushakashatsi aho tukibanza kuzigaho, hari aho zakoreshejwe zitanga umusaruro, ariko kugeza ubu inkingo twiyemeje gukoresha aha mu Rwanda ni urukingo rwa Pfizer, AstraZeneca hari ndetse n’urukingo rwa Johnson & Johnson na rwo rwaremejwe n’ubwo rutaragera hano, ariko turarwizeye ruragera mu Rwanda mu minsi iri imbere, n’izindi tuzagenda tureba imikorere yazo n’uburyo kuzibona byoroshye”.

Arongera ati “Twanze gufata inkingo zibonetse zose tudasuzumye neza, hari urundi turimo kwigaho n’ubwo OMS iherutse kurwemeza, ariko ibihugu biba bifite uburyo bwabyo, uko bibibona kuko ziranahenda, inkingo ubundi n’ubwo abantu bazibona nta kiguzi, Leta iba yashyizemo amafaranga menshi n’abafatanyabikorwa bayo, inkingo turimo gukoresha ubu Leta iba yaratangiye gushaka amafaranga ikanishyura mbere”.

Mu Rwanda abantu 391058 ni bo bamaze guhabwa inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka