Hari abifuza ko hakongerwa imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe

Hari abitegereza iby’imibereho muri sosiyete muri rusange, bavuga ko babona hakenewe kongera imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, kuko hari abagaragaza imyitwarire iganisha ku kuba umuntu ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe ariko ntakurikiranwe.

Kuganiriza ufite ikibazo cyo mu mutwe biri mu bimworohereza
Kuganiriza ufite ikibazo cyo mu mutwe biri mu bimworohereza

Anne Marie Habiyambere, utuye mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ni umwe mu bavuga ko hakenewe urwego rw’ubuzima rushinzwe indwara zo mu mutwe.

Yanagaragaje iki cyifuzo cye mu nteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi y’Akarere ka Huye yateranye tariki 5 Kamena 2022.

Yasobanuye iki gitekerezo cye agira ati "Mu baturage turi kumwe, hari abo ubona bafite ikibazo cyo mu mutwe. Birakabije aho ushobora gusanga mu muryango umugore arangwa no gusinda buri munsi, kuva mu gitondo kugera nimugoroba. Ubwo si ubusinzi, ahubwo ni uburwayi!"

Yunzemo ati “Ugasanga umugabo aririrwa atukana, akarara atukana ibitutsi biteye isoni, ejo agatangira umunsi akaminuka uwundi. Urwo ntabwo ari urugomo, ni uburwayi!"

Yatanze n’urugero rw’umwana w’umusore ukiri mutoya usinda akinyarira akinera mu muhanda, maze asoza igitekerezo cye agira ati "Mudushakire urwego rw’ubuzima rushinzwe abo bose, tumenye uburyo tubaganirizamo."

Yaboneyeho no gusaba abayobozi kwita by’umwihariko ku bafite bene ibyo bibazo, kuko kubafata nk’abananiranye bitabafasha.

Yagize ati "N’ubwo bwose bafite iyo myitwarire, tugerageze kubagira inshuti, kuko inshuti yawe ntacyo ikwima, icyo umusabye cyose arakiguha."

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko serivisi zifasha abafite ibibazo byo mu mutwe zamanutse zikagezwa ku bigo nderabuzima no mu midugudu.

Yagize ati "Ku bigo nderabuzima hashyizwe umukozi ushinzwe gukurikirana abafite ibibazo byo mu mutwe, ndetse hanakorwa ku buryo mu bajyanama b’ubuzima bane bo mu midugudu habamo umwe wabihuguriwe."

Icyakora, muri serivisi ishinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku bitaro bya Kabutare, ari na byo bitaro by’Akarere ka Huye, bavuga ko kugeza ubu mu Karere ka Huye babashije guhugura umujyanama w’ubuzima umwe mu kagari, kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Banavuga ko kugeza ubu ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe kidahabwa imbaraga nk’izishyirwa mu bundi buvuzi.

Ikindi ngo abantu bakwiye kumenya, ni uko badakwiye kubona ko ukeneye ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ari uwamaze kwirukanka ku musozi gusa, kuko hari n’indi myitwarire igaragaza ko umuntu afite ikibazo, akaba yakira igihe aganirijwe.

Ibi bigaruka kuri cya kibazo cy’abajyanama b’ubuzima mu midugudu batarabasha guhugurwa, kuko ari bo ba mbere babibafashamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka