Hari abantu bashobora kuba bicwa na Covid-19 bibwira ko ari ibicurane bisanzwe - RBC
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Buzima (RBC), kirasaba abantu bose kudasuzugura indwara y’ibicurane muri ibi bihe by’ubukonje, kuko ishobora kuba ari Covid-19 banduye bakibwira ko ari ibicurane bisanzwe.
- Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana asaba abantu kudakinisha ibicurane kuko bishobora kuba ari Covid-19 banduye batabizi
Hashize iminsi mu Rwanda hagaragara abanduye Covid-19 benshi ndetse rimwe na rimwe bakarenga abantu 50, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Ijwi rya Amerika ko muri iki gihe cy’ubukonje, ndetse n’uko abantu barushaho kwegerana bahunga imvura bajya kugama, kwanduzanya na byo bishobora kwiyongera.
Ati “Ibihe by’imvura bihindutse, twaranabibonye no mu mezi yashize, kwanduzanya Covid-19 bishobora kwiyongera, ari nay o mpamvu tugenda dushakisha abo barwaye ahantu hose dutekereza ko abantu bashobora kuba bari hamwe begeranye”.
Uyu muyobozi ariko avuga ko abantu badakwiye kwitiranya ko ubukonje ari bwo buzamura uburwayi, ko ahubwo imyitwarire y’abantu muri ibyo bihe by’ubukonje ari yo ishobora gutuma uburwayi buza.
Yongera kwibutsa abantu bose ko bakwiye gutinya Covid-19, kuko imibare igaragaza ko mu Rwanda abishwe na yo kugeza ubu hagaragaramo n’abakiri bato, kandi basanzwe bafite ubuzima bwiza.
Yibukije abantu ko bakwiye kwitondera indwara y’ibicurane biriho muri ibi bihe by’ubukonje, kuko bishobora kuba birimo na Covid-19.
Yagize ati “Ni ibintu byihuta bishobora gutangira ari ibicurane bike, mu minsi itatu, ine, itanu umuntu akaba yanaducika, ni naho umuntu iyo ubonye umwanya nk’uyu tuganira n’itangazamakuru, tukabwira abantu ngo umuntu ufite ibicurane bisanzwe muri iki gihe ntakwiye kuyisuzugura ngo avuge ngo ndaza kunywa ibi n’ibi nanywaga cyangwa nkore ibi n’ibi iraza kwikiza. Tekereza ko ishobora kuba ari na Covid-19 utazi aho wayivanye”.
Yunzemo ati “Abantu rero bakiri bato bahitanwa n’iyi ndwara usanga ikintu bahuriyeho hafi ya bose ni uko batinda kujya kwisuzumisha, avuga ati ndakomeye biraza kwikiza, ugasanga ari nay o mpamvu nyine twagize ibyago byo gupfusha bamwe muri bo, kandi ntabwo twifuza ko bikomeza”.
Dr Nsanzimana avuga ko muri izi mpera z’umwaka bahangayikishijwe cyane n’imyitwarire y’abantu cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru, akaba asaba abantu kwitondera ibirori.
Imibare ya MINISANTE kugeza ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020, igaragaza ko mu Rwanda abantu 6,237 ari bob amaze kwandura Covid-19.
Muri bo, abantu 5,715 bangana na 91.6% bamaze kuvurwa barakira, naho abakirwaye ni 471, mu gihe abantu 51 ari bob amaze kwicwa n’icyo cyorezo.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- #COVID-19: Abarwayi bashya 574 barimo 440 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 336
- Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|