Hari abantu bashobora kuba bicwa na Covid-19 bibwira ko ari ibicurane bisanzwe - RBC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Buzima (RBC), kirasaba abantu bose kudasuzugura indwara y’ibicurane muri ibi bihe by’ubukonje, kuko ishobora kuba ari Covid-19 banduye bakibwira ko ari ibicurane bisanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana asaba abantu kudakinisha ibicurane kuko bishobora kuba ari Covid-19 banduye batabizi
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana asaba abantu kudakinisha ibicurane kuko bishobora kuba ari Covid-19 banduye batabizi

Hashize iminsi mu Rwanda hagaragara abanduye Covid-19 benshi ndetse rimwe na rimwe bakarenga abantu 50, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Ijwi rya Amerika ko muri iki gihe cy’ubukonje, ndetse n’uko abantu barushaho kwegerana bahunga imvura bajya kugama, kwanduzanya na byo bishobora kwiyongera.

Ati “Ibihe by’imvura bihindutse, twaranabibonye no mu mezi yashize, kwanduzanya Covid-19 bishobora kwiyongera, ari nay o mpamvu tugenda dushakisha abo barwaye ahantu hose dutekereza ko abantu bashobora kuba bari hamwe begeranye”.

Uyu muyobozi ariko avuga ko abantu badakwiye kwitiranya ko ubukonje ari bwo buzamura uburwayi, ko ahubwo imyitwarire y’abantu muri ibyo bihe by’ubukonje ari yo ishobora gutuma uburwayi buza.

Yongera kwibutsa abantu bose ko bakwiye gutinya Covid-19, kuko imibare igaragaza ko mu Rwanda abishwe na yo kugeza ubu hagaragaramo n’abakiri bato, kandi basanzwe bafite ubuzima bwiza.

Yibukije abantu ko bakwiye kwitondera indwara y’ibicurane biriho muri ibi bihe by’ubukonje, kuko bishobora kuba birimo na Covid-19.

Yagize ati “Ni ibintu byihuta bishobora gutangira ari ibicurane bike, mu minsi itatu, ine, itanu umuntu akaba yanaducika, ni naho umuntu iyo ubonye umwanya nk’uyu tuganira n’itangazamakuru, tukabwira abantu ngo umuntu ufite ibicurane bisanzwe muri iki gihe ntakwiye kuyisuzugura ngo avuge ngo ndaza kunywa ibi n’ibi nanywaga cyangwa nkore ibi n’ibi iraza kwikiza. Tekereza ko ishobora kuba ari na Covid-19 utazi aho wayivanye”.

Yunzemo ati “Abantu rero bakiri bato bahitanwa n’iyi ndwara usanga ikintu bahuriyeho hafi ya bose ni uko batinda kujya kwisuzumisha, avuga ati ndakomeye biraza kwikiza, ugasanga ari nay o mpamvu nyine twagize ibyago byo gupfusha bamwe muri bo, kandi ntabwo twifuza ko bikomeza”.

Dr Nsanzimana avuga ko muri izi mpera z’umwaka bahangayikishijwe cyane n’imyitwarire y’abantu cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru, akaba asaba abantu kwitondera ibirori.

Imibare ya MINISANTE kugeza ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020, igaragaza ko mu Rwanda abantu 6,237 ari bob amaze kwandura Covid-19.

Muri bo, abantu 5,715 bangana na 91.6% bamaze kuvurwa barakira, naho abakirwaye ni 471, mu gihe abantu 51 ari bob amaze kwicwa n’icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka