Hari abagiha akato abarwaye indwara zidakira

Inzobere mu by’indwara zidakira zivuga ko ari ngombwa gukomeza kwita ku muntu urwaye nk’imwe muri zo, arindwa kubabara no kwiheba (Palliative Care) aho kumuha akato.

Dr Christian Ntizimira, umuganga w'inzobere mu kwita ku bafite indwara zidakira
Dr Christian Ntizimira, umuganga w’inzobere mu kwita ku bafite indwara zidakira

Umuntu urwaye indwara idakira, urugero nka Kanseri, agera igihe agira ububabare bukabije, nta kintu abasha kwikorera, icyo gihe ngo aba akeneye abantu bamuba hafi barimo umuryango we, abaganga bamugabanyiriza ububabare n’abandi bamufasha kwakira uburwayi bwe, gusa ngo haracyari abatereranwa.

Dr Christian Ntizimira, umuganga w’inzobere mu kwita ku bafite indwara zidakira, yemeza ko umuryango w’ufute izo ndwara ari wo ugira uruhare runini mu kumwitaho.

Agira ati “Palliative care itangira mu gihe umurwayi abonye igisubizo cya muganga cyemeza ko arwaye indwara idakira. Icyo gihe umurwayi icyo akeneye si imiti gusa, hari itsinda ry’abantu nka batanu bakagombye kumukurikirana, gusa umuryango we ni wo ukora ibirenze iby’umuganaga ariko na wo ukaganirizwa”.

Yongeraho ko ufite ubwo burwayi akomeza kuba umuntu, akwiye kubahwa, agafashwa ibishobaka byose nubwo yaba arembye cyane, gusa ngo hari abamutererana, agatanga n’urugero rw’ibyo yiboneye.

Ati “Hari umwana w’umukobwa warwaye kanseri afite imyaka 15 biba ngombwa ko bamuca ukuguru. Nyina yananiwe kubyakira ku buryo igihe cyose yabaye mu bitaro bya Kibagabaga atamusuye, aramutererana, ariko twaje kumuganiriza arabyakira, ajya kumureba aho arembeye, hashize igihe gito umwana arapfa”.

Ruzima Aimable asobanura impamvu ari ngombwa kwita kuri abo barwayi
Ruzima Aimable asobanura impamvu ari ngombwa kwita kuri abo barwayi

Uyo mubyeyi wabuze abe muri Jenoside ayirokoka wenyine, kwakira uburwayi budakira bw’umwana we yabyaye nyuma byaramugoye, ari byo ngo byatumaga adashaka kumureba ababara, gusa ngo hari n’abatita ku babo barembejwe n’indwa zidakira kuko ngo bakenesha imiryango.

Ruzima Aimable, umwe mu bashinze umuryango Rwanda Palliative Care Hospice Organization (RPCHO) wita ku bafite indwara zidakira, avuga ko bibaye byiza abatanga ubu bufasha baba benshi.

Ati “Leta y’u Rwanda yashyizeho umurongo ngenderwaho w’ibyo bikorwa, hari abaganga n’abaforomo bahuguwe ariko ntibahagije. Twifuza ko byakwigishya no mu mshuri y’ikiganga bakajya basohoka na byo babifiteho ubumenyi, n’abihaye Imana na bo bakabyigishwa kuko bafasha abo barwayi no mu bya roho.”

Umuryango RPCHO watangiye muri 2013, ufasha abafite ubwo burwayi mu bintu bitandukanye birimo kubageza kwa muganga, kubabonera ibibatunga, kubakurikirana n’ibindi, ukaba wanatangiye guhugura abanyamakuru ngo bamenye Palliative Care icyo ari cyo bityo banamenye gukora inkuru bigendanye, ku ikubitiro hakaba hahuguwe 20.

Indwara ahanini zivugwa aha ni kanseri, diyabete, umutima, SIDA n’izindi zikunze kwibasira abantu zikanabahitana.

Abanyamakuru bahuguwe ku gukora inkuru ku barwayi b'indwara zidakira
Abanyamakuru bahuguwe ku gukora inkuru ku barwayi b’indwara zidakira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka