Hari abagifata indwara y’igicuri nk’amashitani

Abagezweho na gahunda yo kurwanya indwara y’igicuri mu Karere ka Rutsiro biyemeje gusobanurira bagenzi babo bacyumva ko iterwa n’amashitani.

Mukankusi Marisiyana, avuga ko umwana we agifatwa n'indwara y'igicuri yabanje gukeka ibindi nk'amashitani
Mukankusi Marisiyana, avuga ko umwana we agifatwa n’indwara y’igicuri yabanje gukeka ibindi nk’amashitani

Ibi barabitangaza mu gihe Handicap International, umuryango wateguye iyo gahunda, iri gusoza bimwe mu bikorwa bikubiye mu mishinga yayo irimo uwo kurwanya indwara y’igicuri wari umaze imyaka itatu.

Mukankusi Marisiyana, umubyeyi ufite umwana wafashwe n’indwara y’igicuri afite imyaka itandatu y’amavuko, avuga ko uwo mushinga watumye umwana we agira ubuzima bwiza.

Agira ati ʺAfatwa bwa mbere namuhereje isahani ayikubita hasi, uko iminsi igenda indwara ikaza umurego kugeza aho numvise ko bindenze nta kindi nabikoraho ku mutima nanjye nkumva bishobora kuba hari n’ikindi kibitera nk’amashitani.

Bangiriye inama njya kumusuzumisha igicuri, bamuha imiti, inshuro yafatwaga zatangiye kugabanuka yemwe bambwira kumutangiza ishuri, ubu ariga, agira ikibazo gacye cyane.

Niyo mpamvu nanjye ngomba gusobanurira bagenzi banjye bakamenya uko bayifatamo batunguwe.ʺ

Mugenzi we witwa Maniragaba Celestin ufata imiti y’iyo ndwara agira ati ʺAmashitani nicyo gitekerezo gihita kikuzamo iyo wafashwe, ariko twe twamenye ukuri, rero ntago twatuma abandi bahamana imyumvire nk’iyo.ʺ

Mu mushinga wo kurwanya igicuri hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo guhugura abakozi 76 b’ibigo Nderabuzima 18.

Batanze imiti ku barwayi, guhugura abajyanama b’ubuzima 1450 ku ndwara zo mu mutwe harimo n’iy’igicuri, abantu 805 barasuzumwe habonekamo 750 bahabwa imiti.

Abayobozi b'ibigo nderabuzima, ab'imirenge yakorewemo n'umushinga wo kurwanya igicuri mu muhango wo kuwusoza
Abayobozi b’ibigo nderabuzima, ab’imirenge yakorewemo n’umushinga wo kurwanya igicuri mu muhango wo kuwusoza

Mutabazi Phenias umukozi wa Handicap International, wari ushinzwe umushinga wo kurwanya igicuri avuga ko urwego basizeho ibikorwa ruhagije kugira ngo bikwirakwizwe hose.

Agira ati ʺTurabasaba kurushaho kubungabunga no kunoza ibi bikorwa kandi biroroshye. Niba twarahuguye abangana gutyo, mutekereze buri wese nawe ahuguye abandi bagenzi be nibura 4, nabo bakazahugura abandi.

Abantu bose basobanurirwe ko igicuri ari indwara nk’izindi, atari amashitani.ʺ

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance yizeza inkunga y’Akarere mu gukurikirana ko ibi bikorwa bidasibangana ahubwo bikarushaho gukura.

Uretse uwo kurwanya igicuri, hasojwe kandi umushinga wo kongera ubushobozi amashyirahamwe y’abantu bafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka