Harateganywa ubushakashatsi ku dukingirizo tuberanye n’ingimbi

Gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri yisumbuye niyemezwa hazabaho ubushakashatsi bw’ingano y’udukingirizo twihariye ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye tujyanye n’ingano y’igitsina cyabo.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 03/11/2011 akaba ari ikiganiro cyateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA. Iki kiganiro kikaba cyari kigamije kumenyekanisha ibizigirwa mu nama y’igihugu ngarukamwaka ya 7 ku kurwanya icyorezo cya SIDA mu bana izabera i Kigali kuva tariki ya 09 kugeza ku ya 11 ugushyingo uyu mwaka.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Rwanda Biomedical Center (RBC) kivuga ko nubwo gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri yisumbuye igifite ingorane zo kutumvikanwaho bitazatuma iyi gahunda idashoboka.

Dr Anita Asiimwe, umuyobozi mukuru wungirije wa RBC, avuga ko kubera imyaka y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ibarirwa hagati ya 11 na 19 gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri yisumbuye niyemerwa hazabaho ubushakashatsi bw’udukingirizo tuberanye n’abo banyeshuri.

Dr. Anita Asiimwe agira ati: “Hazabaho ubushakashatsi bwihuse hagamijwe kumenya niba udukingirizo turi ku isoko ari dutoya cyangwa ari tunini ku bana. Ubu hari ubushakashatsi dufite bwakozwe na minisiteri y’ubuzima buvuga ko hari abavuga ko udukingirizo duhari ku isoko ry’u Rwanda tudafite impumuro nziza. N’ibi tuzabyigaho hazanwe udukingirizo dufite impumuro zidatuma hari abanga gukoresha udukingirizo”.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muryango UN Family naryo rivuga ko u Rwanda nirwemeza ikwirakwiza ry’udukingirizo mu mashuri yisumbuye rugomba gukora ubushakashatsi ku dukingirizo tuberanye n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.

Dr Landry Tsigain akorera UN Family avuga ko kumenya uko udukingirizo tungana kuko hari udukingirizo dushobora kuba ari tunini kuri bamwe utundi tukaba duto ku bandi. Yatanze urugero rwo mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo kuko higeze kuza udukingirizo tunini ku bagabo.

Ubushakashatsi bwakozwe na minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2009 ku buzima bw’imyororokere y’ingimbi n’abangavu bugaragaza ko abakobwa batangira gukora imibonano mpuzabitsina kuva ku myaka 12 naho abahungu bagatangira ku myaka 15.

Inzego z’ubuvuzi zivuga ko kuba hari abakobwa batwara inda bari mu mashuri yisumbuye ari ikimenyetso cy’uko hadafashwe ingamba zikomeye habaho ubwiyongere bw’ubwandu bwa SIDA mu mashuri yisumbuye no mu rubyiruko muri rusange.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka