Hakusanyijwe miliyoni 45RWf zo gufasha abana bavukanye indwara ya Autism

Abanyarwanda n’abanyamahanga bahuriye mu gikorwa cyo kumenyekanisha imiterere y’indwara ya “Autism” maze bahava batanze n’inkunga yo gufasha abafite iyo ndwara.

Rosine Duquesne Kamagaju (wambaye umuhondo) na Ilibagiza Immaculée mu gikorwa cy'ubukangurambaga ku ndwara ya Autism
Rosine Duquesne Kamagaju (wambaye umuhondo) na Ilibagiza Immaculée mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku ndwara ya Autism

Icyo gikorwa cyakorewe i Kigali ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017.

Muri icyo gikorwa hakusanijwemo miliyoni zirenga 45RWf zizafasha abana barwaye “Autism” no guhemba abakozi bahuguriwe kwita kuri abo bana.

Rosine Duquesne Kamagaju, umuyobozi w’ikigo cyita kuri abo bana cyitwa "Autism Rwanda" avuga ko indwara ya “Autism” yigaragaza ku bana mu buryo butandukanye.

Agira ati “Ni indwara ivukanwa n’abana bakarangwa n’imyifatire idasanzwe irimo kugira amahane, gutinda kuvuga no kugirira abandi urugomo ku ishuri ndetse n’iwabo mu miryango”.

Akomeza avuga ko kwita ku mwana urwaye “Autism” bisaba ubumenyi bwihariye kugira ngo ashobore kwitabwaho mu muryango.

Yibutsa ko iyo abo bana bitaweho usanga bafite ubwenge n’ubushobozi nk’ubw’abandi mu gihe babonewe ibyangombwa bibafasha kwiga.

Ahamya ko uko inkunga zigenda ziboneka ubushobozi bukiyongera, bizabafasha cyane mu kwita kuri abo bana, bashakirwa abarimu b’inzobere bahagije kuri ubu burwayi kuko ngo buri mwana aba agomba kugira umwarimu we ku giti cye.

Ilibagiza Immaculée niwe wagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa
Ilibagiza Immaculée niwe wagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa

Madame Ilibagiza Immaculée,Umunyarwandakazi utuye muri Amerika (USA), umwanditsi w’ibitabo akaba ari nawe wagize uruhare mu itegurwa ry’icyo gikorwa, yashimiye abakitabiriye n’uburyo batanze ubufasha.

Agira ati “Nk’umuntu ukurikirana iby’amabonekerwa ya Bikiramariya mu nyigisho ze dusabwa kugira umutima w’impuhwe.

Akomeza agira ati “Nicyo cyatumye dutekereza ku bana barwaye Autism nyuma y’uko twasanze icyo kibazo kiri mu Rwanda kandi nkaba nari maze guhura n’umuntu ubizobereyemo.”

Abitabiriye icyo gikorwa bakusanyije miliyoni 45RWf
Abitabiriye icyo gikorwa bakusanyije miliyoni 45RWf

Alice Muhongerwa, umubyeyi witaribiriye icyo gikorwa avuga ko agiye gushishikariza ababyeyi bafite abana bahuye n’ubwo burwayi kugana ikigo kibitaho mu Rwanda aho kubatererana.

Agira ati“Hari ababyeyi bahisha abana bafite kiriya kibazo. Ubu ni umwanya mwiza wo kubabwira ko bagomba kubegereza inzobere zikabafasha cyane ko n’icyo kigo cyageze mu Rwanda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

YOOOOH!!! NARI NARAYOBEWE ICYO UMWANA WANJYE AZIZE!! IMYITWARIREYE NEZANEZA NIYO MWAVUZE!! NASHAKISHIJE AMAKURU AHASHOBOKA HOSE NONE IMANA ISHIMWE KUBA MBABONYE! MWATUBABARIYE MUKADUFASHA RWOSE KO WASANGA HAKIRI IGARURIRO WENDA? NDABINGINZE MUNDANGIRE AHO NABASANGA. NUMERO YANJYE NI 0787406464. IMANA IBAMPERE UMUGISHA.

ALPHA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

numero yanjye ni 0783562099 nitwa Hortense munyantore munfashe rwose ndababaye kubera uwo mwana wanjye

Hortense Munyantore yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

sha mwambabariye nanjye mukandangira iki kigo kikanfasha ko nanjye nabyaye umwana akaba ayifite ubu akwije imyaka ine yanze kuvuga agira amahane mbese twayobewe ibyo ari byo.ikibababje se yanze kunfasha kumuvuza no kumushyira mu ishuri ngo iwabo ntibabyara ibiragi

Hortense Munyantore yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Mwakoze cyane kuli icyo gikorwa.
Nonese icyo kigo giherereye he mu Rwanda.

Protogene yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

Murakoze mwagize neza kuricyo gikorwa nonese icyo kigo giherereye he mu Rwanda mwaduha address zose tukahamenya .
Murakoze

Protogene yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka