Hakenewe igisubizo ku burwayi bwo mu mutwe bukomeje kwiyongera - Abasesenguzi

Bamwe mu bajyanama ku buzima bw’imitekerereze bagaragaza ko hakiri imbogamizi zikwiye gushakirwa igisubizo kirambye kugira ngo abantu babashe guhangana n’uburwayi bwo mu mutwe bivugwa ko burushaho kugenda bwiyongera.

Imibare ya Caraes Ndera ya 2022 igaragaza ko abantu 23,000 ari bo bakiriwe n’iki kigo baje kwivuza uburwayi bwo mu mutwe nk’uko bivugwa n’umukozi w’ikigo cya Uyisenga n’Imanzi gihugura abantu ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Umutoni Eugenie umaze imyaka 20 mu kiganga, akaba n’umujyanama ku buzima bw’imitekerereze ku kigo nderabuzima cya Masaka, avuga ko hakiri imbogamizi zirimo kuba abarwayi n’abarwaza umubare munini usanga nta bumenyi buhagije bafite ku burwayi bwo mu mutwe kuko usanga akenshi babufata nk’uburwayi baje kwivuza bagahabwa imiti y’icyumweru bagahita bakira kandi nyamara bavurwa mu byiciro.

Ati “Abatugana barwaye n’abarwaza babo muri rusange bigaragara ko bafite ubumenyi buke ku burwayi bwo mu mutwe, uburyo ubufite yitabwaho kugira ngo akire. Akenshi usanga uje aba atekereza ko agiye kwivuza nk’indwara isanzwe ashobora gufata imiti y’icyumweru agahita akira burundu. Siko biri ahubwo umuntu afata imiti mu byiciro agakurikiranwa na muganga kugeza yorohewe cyangwa agakira burundu ariko bifata igihe kirekire akenshi”.

Umutoni ukorera ku kigo nderabuzima cya Masaka
Umutoni ukorera ku kigo nderabuzima cya Masaka

Umutoni akomoza ku cyo abona nk’igisubizo ati: “Hakwiye ubukangurambaga bukomeje abantu bagasobanukirwa uburwayi bwo mu mutwe icyo ari cyo. Ikindi abantu ntibakwiye kurambirwa kugana ubafasha, kuko kuri ubu abaganga bafasha uwagize ibimenyetso bigaragaza uburwayi bwo mu mutwe bari ku bigo nderabuzima kugira ngo bavune amaguru uwagira imbogamizi zo kujya kwa muganga, kandi ufite uburwayi na we adakwiye gucika intege kuko uwafashe imiti neza yoroherwa agakomeza ubuzima busanzwe”.

Umukozi w’umuryango UYISENGA NI IMANZI ufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, Zivugukuri JMV, avuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe ariko hagikenewe urugamba mu kwigisha abantu akamaro ko kugana abashobora kubafasha gukemura ibibazo byo mu mutwe akanasaba abantu kudaha akato uwo bwagaragayeho kuko buri wese yaba umukandida.

Zivugukuri ukora mu Muryango Uyisenga Ni Imanzi
Zivugukuri ukora mu Muryango Uyisenga Ni Imanzi

Ati: “Haracyari urugamba rwo kwigisha abantu uburwayi bwo mu mutwe ubwo ari bwo, kuko akenshi haracyagaragara kwitinya mu gihe hari ugize ibimenyetso runaka. Icyo nabwira abantu ni uko ntawe ukwiye guha akato cyangwa ngo aseke mugenzi we ngo yagize uburwayi bwo mu mutwe kuko buri wese yaba umukandida yaba umwarimu, umuhinzi, dogiteri n’abandi ariko iyo bikurikiranywe hakiri kare ubuzima burakomeza”.

Zivugukuri avuga ko Ubuzima bwo mu mutwe bugizwe n’ibice bitanu bikavugwa ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe igihe imitekerereze, imyitwarire, imibanire, imigirire ndetse n’imikorere ya muntu byagize ikibazo ari yo mpamvu usanga habayeho gutakaza ubushobozi muri byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka