Hagiye gukorwa ubushakashatsi bushya kuri SIDA

Mu Rwanda hagiye gukorwa ubushakashatsi bushya bwiswe "RPHIA" buzagaragaza uko icyorezo cya SIDA gihagaze nyuma y’imyaka isaga 10 ubundi bukozwe.

Dr Rwibasira Gallican, umukozi wa RBC akaba n'umuhuzabikorwa w'ubu bushakashatsi.
Dr Rwibasira Gallican, umukozi wa RBC akaba n’umuhuzabikorwa w’ubu bushakashatsi.

Ubwo bushakashatsi buzakorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanyamerika cyo gucunga ibiza n’umushinga ICAP, bukazatangira ku ya 8 Ukwakira 2018 bukazamara amezi atandatu.

Buzakorerwa mu ngo ibihumbi 11 zatoranyijwe mu turere twose two mu gihugu, hakazabazwa abantu ibihumbi 30 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 64.

Byitezwe ko ubwo bushakashatsi buzerekana ikigereranyo cy’umubare w’abantu bafite virusi itera SIDA ku rwego rw’Intara no ku rwego rw’igihugu, ndetse n’abafite virusi y’igikatu mu sanganywe icyo cyorezo.

Mu bindi bizarebwa muri ubwo bushakashatsi ni ikigereranyo cy’abantu bafite Hepatite B ndetse na Hepatite C mu gihugu cyose.

Umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa, Dr Rwibasira Gallican, yasabye abazakorerwaho ubwo bushakashatsi kuzorohereza abazaza kubaganiriza no kubakira neza kugira ngo igikorwa kigende neza.

Ubushakashatsi buheruka bwabaye muri 2015, bukaba bwerekanye ko mu Rwanda ubwandu bwa SIDA buri kuri 3%, ubugiye gukorwa bukaba bwitezweho kugaragaza niba hari impinduka zabayeho muri icyo gihe gishize, bikaba biteganyijwe ko ibizavamo byazashyirwa ahagaragara nyuma y’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turabashyigiye ndabishimye pepepe?

feresian yanditse ku itariki ya: 26-09-2018  →  Musubize

Ubu bushakashatsi buziye igihe dore ibyagaragajwe muri 2015 kugeza none byaba byarahindutse muburyo bufatika. Gusa haracyakenewe imbaraga mu bukangurambaga mu rubyiruko kuko ubusambanyi babugize nk;umukino ndetse bakaba banabukora badakoresheje agakingirizo. Naho epathite B na C ni ikibazo cyugarije abantu cyane. Gusa Leta ikwiye gushyiraho uburyo abantu bakwipimisha iyi ndwara kubuntu ndetse bikaba byagirwa n;umuhigo kugirango abaturage bacu babashe gutanga umusaruro mu iterambere ry;igihugu.

DUSABE yanditse ku itariki ya: 27-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka