Hagaragaye abandi bantu batandatu barwaye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu batandatu barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itandatu (60).

Muri abo batandatu, harimo bane baje baturutse i Dubai bahita bashyirwa mu kato.
Hari umuntu umwe waje aturutse muri Amerika ahita ashyirwa mu kato, hakaba n’undi umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe, kandi ko barimo koroherwa.

Abenshi muri abo barwayi ubu ngo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza, ndetse ngo nta n’umwe urembye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka