Gutumira abantu benshi iwawe ni ugutumira Covid-19 - CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko gutumira abantu mu rugo iwawe hagakorerwa ibirori cyangwa ibindi, bisa no gutumira COVID-19 mu rugo rwawe.

CP Kabera avuga ko gutumira abantu iwawe baturutse ahantu hatandukanye uba watumiye Covid-19
CP Kabera avuga ko gutumira abantu iwawe baturutse ahantu hatandukanye uba watumiye Covid-19

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, mu kiganiro n’itangazamakuru ku ishusho rusange ya COVID-19 Mmu Rwanda n’ingamba nshya.

CP Kabera asaba abantu gukora ibikorwa byemewe mu buryo bwemewe kandi bukurikije amabwiriza kandi ko badakwiye gutegereza ko Polisi ibibahatira.

Ati “Nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma Polisi iguhatira kubahiriza amabwiriza kuko iyo ibiguhatiye bikugiraho ingaruka. Ntibikwiye guhatirwa gufunga ibikorwa byawe kubera COVID-19 kandi nawe ubizi ko ihari”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu arasaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 babyibwirije nta gahato kuko biri mu nyungu zabo naho uwo bizananira azirengera ingaruka.

Yagize ati “Turasaba abaturawanda bose gukurikiza amabwiriza babyibwirije nta gahato kuko biri mu nyungu zabo kandi uwo bizananira Polisi imwizeje y’uko izamufasha kuyubahiriza kandi akirengera ingaruka zabyo”.

Agaruka ku minsi mikuru iteganyijwe mu bihe biri imbere harimo uwa Pasika, CP Kabera yibukije Abanyarwanda ko atari igihe cyo guhindura ingo zabo insengero, kuzihindura utubari n’ibirori n’ibindi.

Ati “Ntibazahindure ingo zabo insengero, ntibazahindure ingo zabo utubari, ingo zabo si izo gukoreramo ibirori, nta bintu byo gutumirana mu ngo kugira ngo bizihizanye Pasika cyangwa bakore iminsi mikuru, cyangwa bagire ibirori ibyo ari byo byose, ntabwo ari gihe cyo gusabana”.

Yakomeje agira ati “Bibuke ko gutumirana abantu ari benshi bisa no gutumira iki cyorezo cya Covid-19, iyo utumiye abantu baturutse hirya no hino”.

CP Kabera avuga ko gahunda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ari nta kudohoka kuko amabwirizwa azwi neza kandi agomba kubahirizwa 100%.

CP Kabera avuga ko mu byumweru bibiri bishize abantu 74,650 bagendaga n’amaguru ari bo bahatiwe kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, imodoka 816, moto 570 n’amagare 136.

Hafunzwe kandi hoteli enye ndetse na Resitora 60, hafunzwe kandi utubari twakinguye tugacuruza inzoga kandi bitemewe 355, twafatiwemo abantu 2,996 bacibwa amande.

CP Kabera kandi yavuze ko imodoka zitagomba kurenza 50% by’ubushobozi bwazo, insengero hakazakora izafunguwe zujuje ibyangombwa bituma habaho ubwirizi bwa COVID-19 nazo zigakora 30% by’ubushobozi bwazo.

Umubare w’abitabira ikiriyo icyarimwe ntugomba kurenga abantu 10 n’aho gushyingura ntibarenge abantu 20 kandi bagakora ibishoboka ingamba zo kwirinda COVID-19 zikubahirizwa.

Minsitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko abantu bigishwa kwirinda ariko hariho abananirana ari nayo mpamvu hari abahatirwa kuyubahiriza.

Avuga ko ibihano nabyo bitangwa ariko na none bagiye gushaka uko ibyuma birangurura amajwi byashyirwamo amakuru amenyesha abaturage ibihano bashobora guhura nabyo mu gihe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Avuga ko mu busanzwe hatagambiriwe guhana abantu, cyane ko n’amafaranga ataboneka neza ariko inyungu abantu bakwiye kumva ko bafite ari ukwirinda kuruta guhanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

afande CP KABERA rwose turamushimira cyane ku bwitange agira mu gikorwa cyo kurwanya covid-19.byumwahariko bakwiye igihembo kuko barwanije covid-19 bafatanije na nyakubahwa minisitiri w’ubuzima (Ngamije na Shyaka Anastase).imana izabahe umugisha.

Oscar yanditse ku itariki ya: 30-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka