Gutanga urukingo rwa mbere ku bafite imyaka 18 kuzamura byongeye gusubukurwa

Minisiteri y’Ubuzima iratanganza ko guhera ku itariki 01 Nzeri 2021, gahunda yo gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura, yongera gusubukurwa muri Kigali.

Ni nyuma y’uko guhera ku itariki 28 Kanama 2021, iyo gahunda yari yasubitswe kuko inkingo zari zayiteganyirijwe zari zashize, bituma hakomeza gukingirwa abafataga urukingo rwa kabiri bonyine.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko iyo gahunda yari yasubitse bitewe n’uko inkingo zari zashize.

Ati "Nk’uko mubizi mu mpera z’icyumweru gishize twari twabisubitse kubera ko inkingo twari twateganyije zari zashize, ariko rero twabonye izindi nkingo zigera ku bihumbi 150 tugiye gukoresha kuri doze ya mbere muri icyo cyiciro. Twagira ngo rero tubakangurire guhera ejo mu gitondo saa mbili, bagane amasite bari basanzwe bikingirizaho mu Mujyi wa Kigali kugira ngo abacikanywe na bo babone inkingo".

Dr. Mpunga avuga ko bakurikije imibare basanga inkingo babonye zizakingira abari basigaye ubundi hagategerezwa ko bazahabwa doze ya kabiri.

Ati "Ariko n’iyo haba hari abadakingiwe muri iki cyiciro tuzabakingira mu cyiciro gikurikiraho kuko inkingo zizakomeza kuza, buri cyumweru tuzagenda twakira inkingo, tuzajya tugenda tubagezaho gahunda uko tuzagenda tubona inkingo".

Izi nkingo ngo zizakomeza gutangirwa aho zimaze iminsi zitangirwa kuri site 37 ziri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko gahunda yo gutanga urukingo rwa kabiri ku bafashe urwa mbere guhera mu matariki ya mbere ya Kanama izarangira tariki 04 Nzeri 2021.

Inkingo za doze ya mbere zigiye gutangwa nta kindi bisaba uruhabwa uretse kuba afite imyaka 18 kuzamura kandi akaba atuye mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Site zitangirwaho inkingo nizihe

Asia yanditse ku itariki ya: 1-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka