Gusuzuma Covid-19 bigiye gukorerwa mu tugari

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko nyuma y’ingamba nshya zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 zijyanye no kwirinda Covid-19, hagiye gushirwaho gahunda yo gupima icyo cyorezo mu tugari, iyo gahunda ikazatangira ku ya 17 Nyakanga 2021.

Gusuzuma Covid-19 bigiye gukorerwa mu tugari
Gusuzuma Covid-19 bigiye gukorerwa mu tugari

Ibyo byatangarijwe mu kiganiro inzego zitandukanye za Leta zagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’ingamba zaraye zifashwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Ukwezi kwa Nyakanga ngo kwaranzwe no kwiyongera kw’imibare y’abandura Covid-19 mu turere dutandukanye, ariko by’umwihariko muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali hamwe n’utundi umunani.

MINISANTE ivuga ko ubwandu bwa Covid-19 bwafashe indi ntera mu minsi 45 ishize kuko nko mu kwezi kwa Kamena gutangira hari abantu 30 bagaragaraho ubwandu bushya, gusa ngo uko iminsi yashiraga ni ko imibare yagiye izamuka kugeza aho muri Nyakanga abagaragayeho ubwandu bushya ku munsi bageze kuri 800, ndetse hakaba hari n’igihe barenze 900.

Iyo mibare kandi ngo yagiye igaragaramo abarwayi barembye ku buryo byatumye bimwe mu bitaro n’amavuriro yari asanzwe yita ku barwayi ba Covid-19, yari yarafunze yongeye gufungurwa kugira ngo akomeze kwakira no kwita ku barwayi kubera ko hakirirwaga abarwayi bakeneye kwitabwaho mu buryo budasanzwe.

Ibyo byose byanatumye imibare y’abahitanwa na kino cyorezo yiyongera kuko hari n’igihe hapfuye abantu 22 ku munsi umwe.

Ngo ingamba zari zarafashwe ntizabashije guhindura imibare mu buryo babyifuzaga, ariko kandi ngo zatumye ibintu bitazamba kurushaho kuko n’ubwo imibare yatumbagiye cyane mu turere 11 ariko ishusho y’igihugu cyose muri rusange itameze nabi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko mu gushyira mu bikorwa Guma mu Rugo bizajyana no gusuzuma abantu mu tugari.

Ati “Mu gushyira mu bikorwa Guma Rugo turaza gusuzuma by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere twavuga ko ubwandu bwiyongereye cyane, turaza gusuzuma abantu mu kagari aho batuye. Turabasanga mu kagari byibura dushyire ahantu habiri muri buri kagari, aho abantu bazajya kwisuzumishirizamo Covid-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze”.

Minisitiri Ngamije avuga ko muri uko gusuzuma uzajya asanganwa ibimenyetso bigaragaza kuremba, azajya ahabwa imiti kuko hari izwi igabanya ubukana bw’iyo virus ariko kandi ngo bizaba bibaye n’umwanya mwiza wo kugira ngo arusheho gukurikiranirwa hafi, bareba n’imihumekere ye kugira ngo arusheho gufashwa no kwitabwaho.

Biteganyijwe ko gahunda ya Guma mu Rugo mu turere 11 harimo n’Umujyi wa Kigali, izatangira kuri uyu wa Gatandatu, ari na bwo gahunda yo gusuzuma Covid-19 mu tugari izatangizwa.

Reba muri iyi video bimwe mu byavugiwe muri icyo kiganiro cyahawe abanyamakuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko hitabweho imibereho yabaturage mukoze

James yanditse ku itariki ya: 15-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka