Guma mu rugo ishobora kugaruka niba abantu bakomeje kurangara Covid-19 ikiyongera - Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko Guma mu rugo ishobora kugaruka niba abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 igakomeza kwiyongera nk’uko birimo kugaragara ubu.

Minisitiri Shyaka avuga ko Guma mu rugo ishobora kugaruka niba Covid-19 ikomeje kwiyongera
Minisitiri Shyaka avuga ko Guma mu rugo ishobora kugaruka niba Covid-19 ikomeje kwiyongera

Ibyo arabivuga mu gihe muri iyi minsi umubare w’abandura icyo cyorezo ku munsi wongeye kuzamuka, aho nko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020 hagaragaye abanduye 79 kandi mu minsi ishize hari ubwo abandura ku munsi batageraga ku 10.

Minisitiri Shyaka avuga ko gutsindwa na Covid-19 byo bidashoboka ariko Guma mu rugo yo ishobora kugaruka kugira ngo icyo cyorezo gikumirwe.

Agira ati “Ikidashoboka ni ugutsindwa na Covid-19 ariko ingamba zose zaba zikenewe kugira ngo iki cyorezo tucyirinde zakoreshwa, niba bigaragara ko igisubizo ari Guma mu rugo, abari mu bice iyo ndwara irimo kwiyongera babyitegure. Icyatuma bitabaho ni uko icyorezo cyagenda kigabanuka, ni uko umuntu wese iki kibazo akigira icye tukagitsinda, na ho ubundi nidukomeza kurangara igakomeza kwiyongera, nta kindi tuzaba dutegereje uretse Guma mu rugo”.

Ati “Nizera ko nta muntu n’umwe wifuza kujya muri Noheli cyangwa mu Bunani ari muri Guma mu rugo. Kugira ngo bitaba rero ni uko tubikorera, twirinda ndetse turinda n’abandi Covid-19”.

Minisitiri Shyaka avuga kandi ko hagiye kongerwa ingufu mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Ati “Turizera ko Abanyarwanda tubwira bumva, ibyo Minisiteri y’Ubuzima itugaragariza biteye impungenge. Ni yo mpamvu kwirinda tugiye kubyongeramo imbaraga, ahahurira abantu benshi bakaba bake, abatubahiriza amabwiriza bakisubiraho ndetse no gukaza ibyemezo bifatirwa abatubahiriza amabwiriza, byose turaza kubisubiramo hagamijwe kurinda abaturage bacu, kabone n’iyo kubarinda byasaba kujya mu mitsi”.

Akomeza asaba abantu ko bitarinda bigera aho kujya mu mitsi, kuko mu bijyanye no kwirinda Covig-19, abaturage nta cyo batazi bityo rero ngo si ngombwa kujya mu mitsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko kuba Covid-19 igenda yiyongera ari uko abantu bishyizemo ko yarangiye kandi atari byo.

Ati “Impamvu ya mbere iyo ndwara yiyongera ni uko abantu bayiciye amazi nk’uko bivugwa, kubera ko ibintu byinshi byafunguwe bitewe n’uko imibare yari yagabanutse bituma abantu bumva ko indwara yashize. Hari kandi abitiranya Covid-19 n’ibicurane, umuntu akigira muri farumasi akagura ibinini bivura ibicurane ari na ko agenda yanduza abandi, akazajya kwa muganga yarembye wenda no kumuramira bitagishobotse”.

Asaba abantu kandi kutajenjeka mu kwirinda icyo cyorezo kuko cyatangiye no kwica abakiri bato bitari bisanzwe.

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze
Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze

Ati “Nk’uko bigaragara iyo virusi iragenda igira ubukana bwinshi, itangiye kwica abantu bakiri bato kandi twari tuzi ko bayirinda. Ni ikibazo rero kuko abantu benshi barwaye hataboneka ubushobozi buhagije bwo kubavura, abantu rero bagomba kumva ko kurwara ntawe ubihitamo ariko nanone ubihitamo kuko iyo utirinze urwara, ari yo mpamvu Leta ifata ingamba hakiri kare iyo habayeho kudohoka imibare ikazamuka, hirindwa ko abantu basubira mu mavuriro”.

Hari hashize iminsi imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda yaragabanutse cyane, ariko ubu yongeye kwiyongera, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ku ya 11 Ukuboza 2020, abamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda ni 6,428 na ho abayikize ni 5,826 bivuze ko abakirwaye ari 548, ikaba imaze guhitana abantu 54.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo pe ark kongera gufunga abaturage dushonje ntitwabibemerera kabisa ba koreshe measure zishobok zose bitavamo chaos

alias yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka