Gukingirwa Covid-19 byuzuye bigenda bihinduka bitewe n’igihe - Dr Tharcisse Mpunga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Tharcisse Mpunga, aravuga ko gukingirwa Covid-19 byuzuye bigenda bihinduka bitewe n’igihe abantu bagezemo.

Mu minsi ishize abantu bari bamenyereye ko iyo bavuze gukingirwa byuzuye, biba bisobanuye ko umuntu agomba kuba yarahawe inkingo ebyiri z’ubwo butandukanye za Covid-19, butarimo ubwitwa Johnson & Johnson kuko rwo rufatwa rimwe.

Kuri ubu ariko ngo gukingirwa byuzuye, ni ukuba umuntu agomba kuba amaze gufata urukingo rwa gatatu cyangwa urwa kabiri ku wari wahawe urwo mu bwoko bwa Johnson & Johnson mbere, nk’uko Dr. Mpunga abisobanura.

Ati “Gukingirwa byuzuye bigenda bihinduka bitewe n’igihe tugezemo, ubusanzwe gukingirwa by’ibanze ni uguhabwa inkingo ebyiri kuko izo nkingo za Covid-19, zikorwa ku buryo umuntu akingirwe by’ibanze aba yahawe urwa mbere n’urwa kabiri, kugira ngo ashobore kugira cya kigero cy’ubudahangarwa gikenewe ngo ahangane n’iyo virusi”.

Akomeza agira ati “Ariko uko virusi igenda ihindagurika haza ubwoko bushya, byagiye bigaragara ko ubwirinzi bw’umuntu bugenda butakara, ari na ho ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko uko umuntu agenda amara igihe bwa bwirinzi aba yarabonye ku nkingo ebyiri za mbere bugenda bugabanuka, kabone niyo yaba atanarwaye cyangwa se yahuye n’iyo virusi. Bugaragaza kandi ko urukingo rwa gatatu ruza ruje gukangura bwa budahangarwa bw’umubiri kugira ngo wongere kuzamura ikigero cy’ubwirinzi ufite”.

Ubu rero ngo gukingirwa byuzuye uyu munsi ni uko umuntu urengeje amezi atatu kuzamura akingiwe by’ibanze, aba agomba gufata urukingo rushimangira kuko nibwo aba yashoboye kugera kuri rwa rwego rumuha ubudahangarwa bwo guhangana n’izo virusi.

Kugeza ku wa gatatu tariki 26 Mutarama 2022, abari bamaze gukingirwa byuzuye ni ukuvuga abamaze gufata urukingo rwa gatatu cyangwa urwa kabiri, ku bahawe urukingo rwa Johnson & Johnson bari bageze ku 898,525.

Dr. Tharcisse Mpunga
Dr. Tharcisse Mpunga

Abanyarwanda n’abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza, harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa.

Kwikingiza byongerera umubiri ubudahangarwa, bigatuma umuntu adapfa kwandura Covid-19, cyangwa ngo azahazwe na yo kugeza ubwo ajyanwa mu bitaro. Abaturage barashishikarizwa kwipimisha kenshi, ndetse igihe cyose bishoboka, bagakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga, kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka