Gukaraba ibirenge neza no kwambara inkweto birinda kurwara imidido

Abantu barakangurirwa kumenya koga ibirenge neza no kwambara inkweto, kugira ngo birinde kwinjirwa mu ruhu n’ubutare buba mu butaka, bugatera umubiri kurwara imidido.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho mu kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr Jean Bosco Mbonigaba, avuga ko impamvu imidido yibasira abantu bo mu Majyaruguru, biterwa n’ubutaka burimo ubutare bwinjira mu ruhu bigatuma umubiri ubugiraho ubwivumbure.

Asaba abantu kumenya gukaraba neza ibirenge, kwambara inkweto ndetse no kugira isuku muri rusange.

Dr Mbonigaba avuga ko mu ndwara zititaweho iziganje mu Rwanda ari ubuheri, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, Tenia, indwara iterwa n’inzoka ya Bilariziyoze, Imidido ndetse na Cysticercose.

Impamvu indwara y’imidido ari kimwe mu bibazo bihangayikishije, Dr Mbonigaba avuga ko abenshi mu bayifite usanga batitabira kuyisuzumisha bakabyibuka yarabarenze, ku buryo ibagiraho ingaruka zirimo n’ubumuga bwa burundu, ubukene no guhabwa akato.

Inzego z’ubuzima zitangaza ko indwara y’imidido iyo ivuwe hakiri kare ikira, kandi uyirwaye akivuza neza abasha kubaho mu buzima busanzwe.

Habanabakize Jean Damascène, avuga ko yarwaye imidido akiri muto, ati “Nakuze nyirwaye ariko aho nivurije igenda ikira buhoro buhoro ntibikimeze nka mbere”.

Nyirandikubwimana Esperence, umuturage wo mu Karere ka Musanze, avuga ko indwara y’imidido yayirwaye afite imyaka 28 akimara kubyara umwana we wa mbere, ngo agifatwa yumvaga asa nkurwaye malariya agahinda umuriro, nyuma atangira kubyimba amaguru.

Ati “Naje kumva ko idwara y’imidido ivurwa njya kwa muganga baramfasha, ubu mbasha kugenda neza kandi icyo gihe sinabishoboraga”.

Imibare ya 2017 igaragaza ko mu Rwanda abafite indwara y’imidido ari 6,429.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka