Gufungura amadirishya n’inzugi byagabanya ikwirakwira rya Covid-19 (Ubushakashatsi)

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukangurira Abanyarwanda ingamba zitandukanye zo kwirinda Covid-19 zirimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, hari kandi no gukunda kuba ahantu hagera umwuka uhagije.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS/WHO) ritangaza ko Covid-19 yandura cyane cyane mu gihe abantu birunze ahantu hamwe hatisanzuye ku buryo hatagera umwuka uhagije, bityo rero kuba ahantu hafunguye, hari umwuka uhagije, byagabanya ibyago byo kwandura Covid-19.

Bimaze kugaragara ko kureka umwuka ukinjira aho umuntu ari byagabanya ibyago byo kwandura Covid-19 ku kigero cya 70 ku ijana.

Dr. Menelas Nkeshimana
Dr. Menelas Nkeshimana

Mu kiganiro Dr. Menelas Nkeshimana, Umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, akaba no mu itsinda rikora ubushakashatsi kuri Covid-19 mu Rwanda, yagiranye n’Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru, yagize ati “ Iyo umuntu akoroye, yitsamuye, cyangwa avuze, hari utuntu dusohoka tukaba dushobora kwanduza abantu bamwegereye, cyane cyane abatambaye udupfukamunwa cyangwa se abatwambaye nabi”.

Catherine Noakes, Umwalimu muri Kaminuza ya Leeds we yagize ati "Iyo icyumba kitarimo umwuka mwiza, kandi abakirimo barimo bakora ibikorwa bibasaba gusohora umwuka mwinshi nko kuririmba, kuvuga imbwirwaruhame, aho ni ahantu Coronavirus ishobora kwandurira cyane.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryasohoye inyandiko isobanura impamvu ari ngombwa ko abantu bamenyera ko kuba ahantu hari umwuka mwiza, ari kimwe mu ngamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Ubusanzwe akamaro ko kwinjiza umwuka mwiza mu mazu, ni ukugira ngo abantu bizere ko umwuka barimo bahumeka nta kibazo watera ku buzima.

Muri iki gihe abantu benshi barimo gukorera mu ngo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo, abanyeshuri bakaba bari mu biruhuko, hakaba hari abarwayi barimo kwitabwaho bari mu ngo zabo, ni byiza ko amadirishya n’inzugi by’aho umuntu akorera, n’ iby’inzu zo guturamo byahora bifunguye.

N’ubwo gufungura amadirishya n’inzugi kugira ngo umwuka mwiza winjire mu nzu byafasha mu kugabanya ikwirakwira rya Coronavirus, inzobere zivuga ko nta ngamba imwe yonyine yatanga ubwirinzi ijana ku ijana, ko ari byiza kubahiriza n’andi mabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutseho neza.Nibyo rwose igishoboka cyose ngo ubuzima bw’abantu butabarwe cyakorwa.Nanjye sindi umuganga sindi n’umuvuzi gakondo ariko hari ikintu nzi cyafasha abanduye covid 19 kudahura n’ikibazo gikomeye cy’ubuhumekero kikanarinda kurwara umusonga ariko ntigikuraho imiti y’abaganga.Gusa byafasha umurwayi .

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Mwaramutseho neza.Nibyo rwose igishoboka cyose ngo ubuzima bw’abantu butabarwe cyakorwa.Nanjye sindi umuganga sindi n’umuvuzi gakondo ariko hari ikintu nzi cyafasha abanduye covid 19 kudahura n’ikibazo gikomeye cy’ubuhumekero kikanarinda kurwara umusonga ariko ntigikuraho imiti y’abaganga.Gusa byafasha umurwayi .

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka