Gitega: Ababyeyi biyemeje kurwanya igwingira ry’umubiri n’iry’ubwonko

Umuryango ’Ndera nkure mubyeyi’ urasaba ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo kandi bakabakurikirana umunsi ku munsi, kugira ngo babarinde kugwingira ku mubiri, no mu bwonko.

Abana bahawe amata, nka kimwe mu birinda kugwingira
Abana bahawe amata, nka kimwe mu birinda kugwingira

Uwo muryango wabivugiye mu bukangurambaga wise ‘Umwana wanjye ishema ryanjye’ bwakozwe mu murenge wa Gitega akarere ka Nyarugrnge, kuwa gatandatu tariki ya 23 Kamena 2019, bugamije gushishikariza ababyeyi kwita ku bana.

Ubu bukangurambaga bwabanjirijwe n’igikorwa cyo gukora urugendo ku magare cyakozwe n’abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko bo mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.

Ubukangurambaga bwatangijwe n'urugendo rwakozwe ku magare
Ubukangurambaga bwatangijwe n’urugendo rwakozwe ku magare

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega Gabriel Mutuyimana, yibukije ababyeyi ko kugira ngo umwana agwingire biterwa n’ibintu byinshi, harimo n’imibanire mibi y’ababyeyi.

Agira ati "Burya imirire mibi ku mwana imutera igwingira, kandi n’imibanire mibi y’ababyeyi ituma batita ku bana babo, bityo mu mikurire, mu bwenge ndetse no ku mubiri bakagwingira".

Mutuyimana Gabriel, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gitega
Mutuyimana Gabriel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega

Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye ubu bukangurambaga, bemeza ko ari ingirakamaro kuko hari byinshi bahigiye.

Liliane Umumararungu agira ati “Burya umwana akenera byinshi mu mikurire.Ubu rero twasobanuriwe neza ko umwana akwiriye indyo yuzuye, nko kurya imboga, ibinyabijumba ndetse no kunywa amata mu buzima bwa buri munsi, kandi ko tugomba kujya tumukurikirana ngo turebe imikinire ye ndetse no kwiga kwe".

Béatrice Niyonsaba Kagabo uhagarariye umuryango ’Ndera nkure mubyeyi’, avuga ko bakoze ibi bikorwa kugira ngo bafatanye n’ababyeyi bo mu murenge wa Gitega kwita ku bana babo.

Avuga ko igice cya mbere kigizwe n’ubukangurambaga, aho beretse ababyeyi uko umwana agomba kwitabwaho arindwa igwingira iryo ari ryo ryose, bakabereka uko babategurira indyo yuzuye, kwita ku myigire yabo ndetse no kwitabwaho mu bundi buryo bwose.

Naho igice cya kabiri ni ugushinga ikigo mbonezamirire, aho ababyeyi bazajya barebera hamwe ubuzima bw’abana mu mirire ndetse n’imikurire yabo. Icyo kigo mbonezamirire kizubakwa mu murenge wa Gitega ku mashuri ya Cyahafi.

Muri ubu bukangurambaga, abana banahawe amata, mu rwego rwo kwereka ababyeyi ko umwana akeneye amata mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ikibazo cy’igwingira ni kimwe mubyo Leta y’u Rwanda yahagurukiye kugira ngo abana b’Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka