Gisagara: Amaze imyaka itatu atarwaza malaria kubera inzitiramubu

Rutebuka Yohani utuye umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, aratangaza ko nyuma y’igihe malaria yararembeje urugo rwe ubu hashize imyaka itatu ihacitse kubera kurara mu nzitiramubu.

Uyu murenge wa Mamba Rutebuka atuyemo uri mu mirenge y’aka karere yakunze kubamo malaria cyane bitewe no kuba uturiye igishanga cy’Akanyaru kizwiho kuba indiri y’imibu harimo itera malaria.

Uyu mugabo avuga ko malaria yari yaribasiye urugo rwe ku buryo iyo hashiraga igihe kinini ntawe uyirwaye iwe, cyabaga kitarenga icyumweru kimwe. Avuga kandi ko kubera guhora muri ubwo burwayi umuryango we wari warakennye cyane.

Ati “Malaria iragatsindwa, yaranzengereje iwanjye, abana bagahora mu buriri, bakabuvamo mbujyamo, mbega byari byaratuyobeye”.

Rutebuka avuga ko icyatumye malariya itinda gucika iwe harimo n’ubujiji kuko yigishijwe kurara mu nzitiramubu ariko ntabyiteho, akavuga ko kandi n’abandi mu rugo iwe nta wari kuyiraramo nawe yarabyanze.

Inziramubu iteye umuti irinda imibu itera malariya.
Inziramubu iteye umuti irinda imibu itera malariya.

Uyu mugabo avuga ko yakomeje kujya yumva inyigisho mu nama zitandukanye nyuma yemera kuva ku izima, inzitiramubu bari barahawe barazimanika ndetse atangira no kujya yita ku gutema ibihuru hafi y’urugo rwe maze indwara itangira kugabanuka none ubu ngo ntihaheruka.

Umufasha we Kubwimana Francine ati “Ubu malaria iwacu ni amateka, ariko ntitwayibagirwa kuko yari yaraturembeje, ubu tumaze imyaka itatu ntawe uyirwaye, twabonye agahenge turi kwiyubaka kuko twari twarakennye pe”.

Ku bw’iyi ndwara ikunze kugaragara muri aka karere, ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buhora bwibutsa abaturage kwitabira uburyo bwose bwo kurwanya malaria.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwingabiye Donathile, nawe yemeza ko mu mirenge iherereye ku ruhande rw’uruzi rw’Akanyaru ahari ibishanga, haba indiri y’imibu itera iyi ndwara ya Maralia, akanaboneraho kwibutsa abahaturiye kwirinda.

Ati “Nibyo koko abaturiye Akanyaru bakunze guhura n’ikibazo cy’umubu utera malaria, niyo mpamvu tubasaba guhora bita ku bihuru bibegereye, bakamenya kurara mu nzitiramubu kandi bakanitabira mituelle kugirango nibafatwa bivuze”.

Mu ngamba zafashwe zo kurwanya Malaria mu karere ka Gisagara, harimo n’ubugenzuzi buturanguranye mu ngo, harebwa ikoreshwa ry’inzitiramibu.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 1 )

kurara mu nzitiramubu ni byiza kuko bitanga amahoro bikanatuma ubuzima buba bwiza maze amafranga wagatakaje mu kwivuza agashorwa mu bindi

kagire yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka