Gicumbi: Umugore yatinye kujyana umwana we kwa muganga arinda apfa kubera kutagira mitiweli
Mu mudugu wa Rwasama mu Kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba umwana witwa Iradukunda Pacifique yitabye imana azize kutajyanwa kwa muganga kubera ko ababyeyi be nta bwisungane mu kwivuza bafite.
Nyiramahirwe Donatha, nyina w’uyu mwana avuga ko umwana we yishwe n’imyumbati yahekenye avuye kuyigura ku isoko hanyuma atangira kuruka no gucibwamo.
Kigali Today imubajije impamvu atihutiye kujyana umwana wabo kwa muganga ngo bamukorere ubutabazi bw’ibanze yavuze ko nta bwisungane mu kwivuza bafite bahitamo ubwabo kumwihera amata n’amagi mabisi ngo aruke iyo myumbati.
Ngo yumva umwana we yishwe n’iyo myumbati kuko mu birutsi by’uwo mwana harimo n’imyumba ahita yumva ko ariyo imwishe ko ashobora kuba yaguze imyumbati y’ibitaminsi.

Gusa nawe ntazi ko iyo myumbati yari ibitaminsi kuko atigeze ayiryaho; ngo iyasigaye yahise ayimena mu musarane; nk’uko abitangaza.
Nyirakuru w’uyu mwana Mukantagwabira Gaudence ari nawe nyirabukwe wa nyina w’uwo mwana avuga ko abo bana bavuye iwe abahaye igikoma maze bose bahita bafatwa no kuruka.
Yemeza ko iyo myumbati y’ibitaminsi ariyo yamwishe ngo kuko basanze mu birutsi yarutse harimo iyo myumbati n’ubwo bemezako harimo n’ibindi biryo yariye.
Nyuma yo kubona uwo amaze gupfa bihutiye kujyana abandi babiri ku muvuzi gakondo ngo abarutse. Utwo twana tubiri twahuriye mu nzira tuvuye kuri uwo muvuzi gakondo ari tuzima ndetse ubona nta kibazo dufite nyuma yo kuturutsa ibyari munda yabo byose.

Igiteye urujijo ku rupfu rw’uyu mwana n’uko uwo baguze iyo myumbati ari umuturanyi wabo we yemeza ko yayiriyeho ntagire icyo aba ndetse yakomeje no kuyicuruza abandi bayiguze akaba atumvise bapfuye nk’uko abitangaza.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|