Ubwo burwayi ngo bwamufashe mu mwaka wa 1973 itangira ari uduheri duto duto tumurya yadushima tukabyara utubyimba duto natwo tukajya tumeneka tukabyara amabara y’umweru ku ruhu ndetse ubu byaragiye bimunga umubiri ukagenda ucika ibisebe.
Uyu mugabo avuga ko ubuzima bwamugoye nyuma yo kurwara iyo ndwara yanze gukira, kuko yivuje abaganga bakamubwira ko ari indwara y’uruhu izakira, none akaba ayimaranye iyo myaka yose.
Ati “abantu baranenaga ku buryo benshi batinyaga kundamutsa ngo ntabanduza, ariko nyuma naje gushaka umugore babona ntabwo yanduye nibwo batangiye kujya batinyuka bagapfa kumpereza ikiganza naho ubundi bari baranennye neza nta muntu ukingenderera kubera ubuzima bwanyanze”.
Munyensanga ngo yabonye ubuzima bwe bumunaniye kandi ari n’umupfakazi abona atashobora kubaho wenyine maze ahitamo gushaka umugore umusindagiza muri ubwo burwayi, gusa byaramugoye kuko yaje kubona umukecuru waciye imbyaro aba ariwe wemera kumusanga bakibanira kuko nawe nta mugabo yari afite.

Ikimubabaza nuko abantu bajya baca intege umufasha we bamubwira ko yihangana kubana n’umuntu umeze nkawe. N’umubabaro mwinshi yagize ati “wahora n’iki ko abantu birirwa banegura umugore wanjye ngo abagore baremera, bamubwira ko ntawashobora kubana n’umuntu umeze nkanjye”.
Munyensanga Philipe iyo umurebye ku mubiri ubona ko umubiri we wose washeshe ibintu byinshi ndetse amaguru ye yacitse ibisebe hazaho n’amabara y’umweru ku buryo ntawakwemera ko hari agace na gato k’umubiri we muzima asigaranye; nyamara we yivugira ko ibice byo ku matako kugeza ku rukenyerero ari hazima nta kibazo ahafite.
Impungenge afite ubu n’uko abona ubwo burwayi buzamuviramo urupfu kuko yivuje ahantu hose yaba mu bavuzi gakondo, mu bakizungu, ndetse n’imihango ya Kinyarwanda yose yayikoze bikanga bikaba iby’ubusa.
Kuri we yumva yaramaze kwiyakira kubana nabwo n’ubwo bumubabaza ariko avuga ko abonye ubushobozi n’ubufasha yakongera agasubira kwa muganga wenda yumva byazoroha dore ko hari imiti imwe bamuhaga ikamworohereza ububabare.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|