Gicumbi: Buri muturage uremye isoko ataha azi uko ubuzima bwe buhagaze

Akarere ka Gicumbi gakomeje gushyira mu ngiro imihigo 92 kihaye ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage mu by’ubuzima, aho gakomeje gupima abaturage indwara zitandura na Hepatite C, bakazapimwa ku kigero kiri hejuru ya 80% nk’uko babihigiye.

Abaturage barapimwa indwara zitandukanye bakamenya uko bagomba kwitwa
Abaturage barapimwa indwara zitandukanye bakamenya uko bagomba kwitwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix agaganira na Kigali Today, yavuze ko gupima abaturage izo ndara biri mu buryo bwo kumenya neza uko bahagaze mu bijyanye n’ubuzima.

Abapimwa indwara zitandura ni abagore guhera ku myaka 35 kuzamura, n’abagabo guhera ku bafite imyaka 40 kuzamura, bakazapimwa ku kigero cya 85%, icyakora kuri Hepatite hazapimwa abafite imyaka 15 kuzamura, ku kigero kiri kuri 80% nk’uko Mayor Ndayambaje abivuga.

Agira ati “Ni umwe mu mihigo 92 dufite ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage mu by’ubuzima, aho tuzapima indwara zitandura ku bagore bafite imyaka 35 gusubiza hejuru n’abagabo bafite imyaka 40 kuzamura, ahazapimwa abangana na 85% muri iyi ngengo y’imari”.

Ugiye mu isoko ataha azi uko ubuzima bwe buhagaze
Ugiye mu isoko ataha azi uko ubuzima bwe buhagaze

Mu kurushaho kunoza icyo gikorwa babonera abaturage hafi kandi birinda COVID-19, Umuyobozi w’akarere avuga ko batekereje gukorera icyo gikorwa mu masoko mu minsi itandukanye aremeraho, aho batekereje ko no mu gihe insengero zizafungura bazajya bubaka ihema ryo gupimiramo abaturage baje gusenga.

Uwo muyobozi avuga ko mu cyumweru bamaze bakora icyo gikorwa, kuva ku itariki 20 Mutarama kugeza tariki 29 bapimiye mu masoko yo mu mirenge inyuranye, hapimwa abarenga ibihumbi 13.

Ati “Mu gihe cy’iminsi icyenda dupimira mu masoko anyuranye ari muri Ruvune, Byumba, Miyove, Rutare, Yaramba, Rushaki na Mutete, ku ndwara zitandura na Hepatite twapimye abantu 13,398. Ku ndwara zitandura twapimye 3,692 mu gihe Hepatite twapimye abantu 9,706, ni igikorwa twatekereje neza kandi twiteguye kwesa uyu muhigo”.

Gupima abaturage indwara zitandura na Hepatite, ni igikorwa cyatangiranye n’imihigo ya 2020 – 2021 kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2020, ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko abaturage babyishimiye nk’uko Meya Ndayambaje akomeza abivuga.

Ati “Icyo twabonye ni uko abaturage bishimye kubera ko ari serivise itabasaba kujya kuyishaka, ni serivise navuga yabegerejwe aho umuturage aza kugurisha igitoki cye ku isoko akavuga ati mbere y’uko ntaha reka njye kwipimisha ubwo nta mafaranga binsaba. Wabonaga babyishimiye ahubwo tukagira benshi kurenza ubushobozi twateganyije kuri buri site”.

Meya Ndayambaje akurikirana igikorwa cyo gupima abaturage
Meya Ndayambaje akurikirana igikorwa cyo gupima abaturage

Karerangabo Félicien, umwe mu baturage bahawe iyo serivise yagize ati “Kudupima ngo tumenye uko duhagaze ni ikigaragaza ko abayobozi bacu bahora baduhangayikiye bashaka icyatuma tugira ubuzima bwiza. Natwe turi kubumvira tukipimisha nta mananiza kuko ni inyungu kuri twe no ku buzima bwacu”.

Mugenzi we ati “Basanze ubuzima bwanjye bumeze neza, ubu nizeye ko ndi muzima, niyo mpamvu nasaba n’abandi bataripimisha kubyitabira kuko nta kintu kibaho kiruta ubuzima”.

Mu ntego akarere ka Gicumbi kihaye, ni uko ukwezi kwa Werurwe 2021 kurangira umuhigo wamaze kweswa neza nk’uko bawuhize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka