Gatsibo : imibare y’abana bafite imirire mibi iriyongera

Muri uku kwezi kwa Werurwe 2012 habonetse bana 47 bafite imirire mibi mu murenge wa Gotoki biyongera ku bana 56 bari babaruwe mu karere ka Gatsibo.

Abaturage bemeza ko kuba imibare yiyongera bidaterwa no kubura ibiribwa nk’uko bamwe babikeka ahubwo ngo byagaragaye ko bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ikibazo cy’imirire babiterwa n’imyumvire yo kumenya gutegura amafunguro yujuje intungamubiri.

Abenshi mu bafite abana bafite imirire mibi ngo ni abakire bumva ko kurya neza ari ukurya inyama gusa. Hari n’abanga kurya imboga bavuga ngo ntibarisha nk’amatungo.

Mu rwego rwo kurwanya icyo kibazo, bamwe mu bakozi b’akarere bafashe abana bo gufasha naho umuyobozi w’akarere afata 2 agomba gufasha ku buryo nyuma y’igihe gito icyo kibazo kizacika.

Abaturage benshi bavuga ko imboga ari iz’abatindi bakaba basabwa kugira uturima tw’igikoni batera imboga kandi bakazigaburira abana ; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo.

Umuco wo gutanga amata nawo ugomba gukomeza gushyigikirwa kugira ngo abana bagire igikuriro cyiza kandi bafite ubuzima buzira umuze kuko abana badafite imirire myiza bagira ikibazo mu mitekerereze ; nk’uko byemezwa n’abize ibijyanye n’ubuzima.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka