Gatsibo: Gahunda y’igikoni cy’umwana yabafashije kurwanya imirire mibi

Abatuye mu murenge wa Ngarama wo mu karere ka Gatsibo wakundaga kugaragaramo abana bafite ibibazo by’imirire mibi, batangaza ko iki kibazo cyagabanutse kuva aho batangiye kwitabira gahunda y’igikoni cy’umwana kuko byabafashije kurwanya imirire mibi.

Kimwe n’indi mirenge itandukanye yo mu karere ka Gatsibo, uyu murenge nawo wagaragayemo abana bafite ibibazo by’imirire mibi bari baranazahajwe na bwaki.

Umwe mu babyeyi ufite umwana wari wararembejwe na bwaki, avuga ko iyi ndwara ya bwaki umwana we yayitewe n’amikoro make. Agira ati “Namaze ku byara mva ku kiriri ntabasha kubona n’igikoma kubera ubushobozi bucyeya bitumwa umwana amererwa nabi.”

Gahunda y’igikoni cy’umwana ikorera ku rwego rw’umudugudu, mu murenge wa Ngarama yashyizwemo imbaraga nyinshi, kuko mu mezi ashize uyu murenge wagaragayemo abana barenga bane bari bafite ibibazo by’imirire mibi.

Ababyeyi bitabira iyi gahunda barishimira ko yazanye impinduka ku mikurire y’abana babo, bamwe muribo bavuga ko mbere yo kuyitabira, bajyaa mu bavuzi gakondo bakababwiraga ko abana babo barwaye amarozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Iyakaremye Dominic, arashishikariza buri wese kwitabira gahunda y’igikoni cy’umwana kuko itangirwamo amasomo atandukanye arimo n’ay’isuku kandi yifashishwa na buri wese.

Ati “Ubuyozbozi bw’Umurenge bufatanyije n’abajyamana b’ubuzima duhora duha abatuye uyu murenge ubutumwa bugamije kubashishikariza kwitabira iyi gahunda y’igikoni cy’umwana ndetse no gushyira mu bikorwa inyigisho zo gutegura indyo yuzuye n’izisuku bahahererwa.”

Indwara zituruka ku mirire mibi si abana gusa zifata kuko n’abakuze zijya zibagaragaraho n’ubwo atari kenshi. Ubusanzwe indwara ya bwaki igaragazwa akenshi no gucurama imisatsi ndetse no kubyimba bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane amatama.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka