Gambia yasabwe guhagarika imiti ivugwaho guteza urupfu

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryasabye Igihugu cya Gambia guhagarika gukoresha imiti y’inkorora ya Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip N Cold Syrup ikorerwa mu Buhinde kuko itujuje ubuziranenge.

OMS yasabye ko gukoresha iyi miti bihagarara
OMS yasabye ko gukoresha iyi miti bihagarara

Itangazo rya OMS rivuga ko ubu bwoko bune bw’imiti y’inkorora itujuje ubuziranenge kuko ishobora kuba ifitanye isano n’impfu z’abana 66 baherutse gupfa mu gihugu cya Gambia.

OMS ivuga ko iyo miti yakozwe n’ikigo cyo mu Buhinde cya Maiden Pharmaceuticals, ariko ko kidafite ibyangombwa bigaragaza ubuziranenge bwayo.

Mu bugenzuzi bwakozwe, OMS ivuga ko ibipimo by’iyo miti byagaragaje ko harimo imisemburo ya diethylene glycol na ethylene irengeje urugero ikaba itera indwara ku wayinyoye ndetse n’urupfu.

Iyo misemburo irengeje urugero itera kubabara mu kiziba cy’inda, kuruka, kujya kwituma buri kanya ibyoroheje, kunanirwa kwihagarika, kuribwa umutwe, no gukomereka impyiko.

OMS ivuga ko iyo miti uko ari ine iboneka muri Gambia, ariko ishobora no kuba igurishwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Gukoresha iyi miti OMS ivuga ko biteza ibyago byo kwangirika bimwe mu bice by’imbere mu mubiri cyane cyane impyiko ndetse ikaba yateza impfu ku bana bato.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Gambia, Dr Mustapha Bittaye, yemeje amakuru y’impfu z’abo bana.
Nyuma y’iri tangazo, Leta ya Gambia yahise ihagarika ikoreshwa ry’iyi miti yose yavuzwe, ikangurira abantu gukoresha indi miti irimo ibinini aho gukoresha Siro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka