Gakenke: Umusore waridukanywe n’umuhanda asubiye mu bitaro kubera ubumuga byamuteye
Habiyakare Jean de Dieu ukomoka mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi ho mu Karere ka Gakenke yagize ibyago bwo kumugara biturutse ku mpanuka y’umuhanda wa Kigali-Musanze wamuridukanye mu ntangiriro za Gicurasi z’uyu mwaka.
Uyu muhanda wa kaburimbo waridutse mu rukerera rwa tariki 04/05/2013, ahitwa Ku Kinyanda mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke. Habiyakare ni umwe muri bake babonye iyo mpanuka inamugiraho ingaruka.
Agira ati: “Nari nazindutse mu gaseso ngiye gutema ibiti, ngeze mu muhanda ndagenda ngeze ahantu numva muri kaburimbo hajemo ibinya, ndatera intambwe bwa kabiri numva kaburimbo yamanutse iri kujya hasi , ya shoka, umuhoro na kabuni nari mfite mbijugunya hasi mpita njya hasi ikuzimu.”
Uyu musore w’imyaka 33 wakuwe aho igitaraganya, ajyanwa ku Bitaro bya Nemba, na ho atatinze yoherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza ba Kigali (CHUK) kugira ngo yitabweho n’abaganga b’inzobere mu maguru mashya kuko yagaragara ko ataba muzima.
Habiyakare avuga ko yagaruye ubwenge nyuma y’iminsi 10, ni ho yamenye ko ari kwa muganga. Iyo mpanuka yamugizeho ingaruka zikomeye kuko ntabasha gufata, kwiyegura cyangwa kugenda ahantu hanini.
Ubona afite ikibazo mu mutwe kuko iyo muganira acishamo akavuga ibintu biterekeranye n’ibyo muvuga. Ikindi, ntabasha gucunga umubiri habe na mba aho inkari n’ibikomeye biza atabizi.

Ubwo twamusuraga kwa muganga kuri uyu wa Kabiri tariki 18/06/2013 nyuma yo gusubizwa mu bitaro yabwiye Kigali Today uko yiyumva.
Ati : “ Numva uko narimerewe atari ko bimeze, birikoroha ariko bikanga hakazimo uburwayi, n’amaboko ntabwo ameze neza yaragondamye barayagorora. Intoki ntizibasha gufata ikintu n’akandi ntikabibasha. Umutwe numva urimo guteramo imisonga, ahandi hari hazima.”
Hakenewe ubufasha
Kuva Habiyakare yasezererwa mu Bitaro bya CHUK ntiyigeza ajya kurwarira iwabo kubera ko ababyeyi be ari abakene kandi bari mu zabukuru. Umusaza n’umukecuru be bari mu kigero kiri hejuru y’imyaka 85 baba mu nzu ebyiri ntoya cyane , imwe irenda kubagwaho, indi igaragara ko yubatswe vuba idateye n’umucana.
Abaturanyi babo babwiye Kigali Today ko ababyeyi be bari batunzwe na Habiyakare wacaga hirya no hino akagira icyo abazanira. Ngo bakimenya ko amakuru y’umuhungu wabo barihebye bashaka kwiyahura ariko abaturanyi baba hafi.
Mukahaguma Esperance, muramu wa Habiyakare avuga ko bitewe n’uko umuryango we nta bushobozi ufite yafashe umwanzuro wo kumugumisha iwe. Yongeraho ko buri munsi akenera isabune y’igihumbi yo kumumesera kuko imyenda n’ibyo aryamamo aba yabihindanyije.
Avuga kandi ko basezewe muri CHUK nyuma yo kubura amafaranga yo kumugurira imiti. Abivuga atya: “Twagize ikibazo cy’ubukene bw’amafaranga kuko imiti twayiguriraga, twapapiriye tubona amafaranga yo kunyura muri scanneur ariko aya scanneur yo mu mugongo arabura. Baje kutwaka amafaranga ibihumbi 22 by’imiti arabura…”.
Esperance yemeza ko akeneye ubufasha kugira ngo Habiyakare abashe kwivuza neza kandi abone n’ikimutunga dore ko ntacyo agishoboye kwikorera. Ibi binashimangirwa n’abaturanyi babo, bavuga ko uretse uwo musore n’umuryango we ufite ikibazo cy’ejo hazaza mu gihe ari we wakesha amaramuko.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ihangane bibaho mubuzima izere Imana izagukiza
Munyoherereze number zuwo muntu murwaje kuko ndu nvu womuntakeneyubufa sha byi hutirwa.
Munyoherereze number zuwo muntu murwaje kuko ndu nvu womuntakeneyubufa sha byi hutirwa.
Ndumva njyewe ikibazo cye mwakimugereza kuri Midimari ya minisiteri ishinzwe gukumira ibiza rwose bakamufasha kwivuza murakoze
Pole muvandimwe , Imana niyo nkuru kandi ntuzihebe vuba aha isaggusubiza , izakugabira. Wicika intege komeza wizere ibitangaza by’uwiteka.
Kigalitoday.com cyangwa se undi muntu ubishoboye, mwaduha numéro ye hano kuri runo rubuga umuntu akareba uko yafasha uno mwana w’Imana. Murakoze