Uyu mukecuru ahinda umushyitsi ku buryo bugaragara akavuga bimugoye kandi ibintu bitumvikana ndetse ntabasha no gutera intambwe, agenda nk’umwana wiga kugenda.
Agifatwa n’iyo ndwara baketse ko arwaye indwara yo mu mutwe bamujyana kwa muganga; nk’uko bisobanurwa na Barimenshi, umugabo we.
Barimenshi w’imyaka 73 agira ati: “Yatangiye gufatwa mu mutwe, mbese ni nk’ibisazi noneho akantoroka nkamubura, akaba mu gasozi …nkumva baranterefonye ngo umuntu wawe ari hano…”.

Hashize imyaka itatu arwaye iyo ndwara, baramuvuje kwa muganga wa kizungu na gakondo ariko ntacyo bitanga. Ngo mu mezi abiri ashize, uyu mukecuru yafashwe no kugagara amaguru ntabashe kugenda.
Umugabo we ugaragaza ukwihangana guke nyuma y’igihe kirekire arwaje iyo ndwara yamuyobeye, avuga ko arwaye amashitani. Ati: “Ni amashitani, ndigusanga ari amashitani none se ko abaturage bavuye bakananirwa, abaganga bakananirwa none se buriya urikubona ari iki?”
Kumwitaho bigaragara ko bimugoye kuko nta mwana n’umwe umufasha n’ubushobozi buke. Ngo akora imirimo yose irimo gushaka ibyo kurya, gutashya, gushaka amazi no guteka ndetse hakiyongeraho ko kumukorera isuku itoroshye dore ko ibyoroshye n’ibikomeye ngo biza nta rutangira.
Mu mafaranga ahabwa muri gahunda y’ingoboka agerageza kumuvuza ku Bitaro bya Nemba ariko byabaye ngombwa ko Barimubenshi agurisha isambu kugira ngo abashe kumuvuza.
Uyu muryango uri mu zabukuru n’ibibazo byisobe wabyaranye abana umunani ariko hariho babiri bashatse.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
mana tabara umusaza
Ok !! Imana imukize ariko ntekereza ko wasanga ari ngaruka z’abadayimoni buriya wasanga yararaguje cyane akaba ari ngaruka .
imana niyo mugenga wabyose kdi izi byose kuko irashobora imana yumve amasenge yacu umukecuro nakire mwizinarya yesu umusaza nawe ashime imana
Uyu muryango urambabaje pe! Ubuse koko Imana yafashije uriya musaza ko umukecuru we agakira ntakomeze kwiheba. yoo!! ariko buriya nibyo Imana yapanze nta wamenya!
Uyu muryango urambabaje pe! Ubuse koko Imana yafashije uriya musaza ko umukecuru we agakira ntakomeze kwiheba. yoo!! ariko buriya nibyo Imana yapanze nta wamenya!
yooooo!!! birababaje ni ukuri . ariko se koko mana wakorohereje uyu muryango koko?