Abanyeshuri basaga 400 biga kuri icyo kigo basobanuriwe uko indwara y’igituntu yandura uburyo bashobora kuyirinda n’uburyo umuntu wayanduye yakwitwara kugira ngo atanduza abandi kandi abashe gukira.
Gukorora abantu bafashe ku munwa, gufungura amadirishya ahantu hahuriye abantu benshi kugira ngo hinjiremo umwuka mwiza no kwihutira kujya kwa muganga igihe hashize ibyumweru bibiri ukorora ni bimwe mu bintu byafasha abantu mu kurwanya ikwirakwizwa ry’indwara y’igituntu.
Abanyeshuri benshi babishaka bagize umwanya wo kwisuzumisha indwara y’igituntu kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Hakizimana Emmanuel, umunyeshuri wiga kuri Ecole Secondaire ya Cyabingo avuga ko nyuma yo gusobanukirwa uko indwara y’igituntu yandura agiye gushishikariza abandi bantu bose kuyisuzumisha hakiri kare kuko iyo utinze ushobora no gupfa.
Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’uko bigaragaye ko ahantu hahurira abantu benshi nko ku ishuri muri iyi minsi hari hamwe na hamwe hagaragara indwara y’igituntu; nk’uko Uwamahoro Janviere, umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere yabitangaje afungura icyo gikorwa.
Kuva mu mwaka wa 2010, mu Karere ka Gakenke habaruwe abantu bagera kuri 45 banduye igituntu bashyirwa ku miti none ngo barakize.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kugerageza gupima indwara y’igituntu k’ubuntu niho abantu benshi bomenya uko bameze.