GAERG irimo kwigisha abanyeshuri n’abarimu kurwanya uburwayi bwo mu mutwe

Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), urimo kwigisha abana n’abarimu b’amashuri abanza, kurwanya ibibazo byibasira ubuzima bwo mu mutwe byiganje mu barokotse.

Barigishwa kurwanya uburwayi bwo mu mutwe
Barigishwa kurwanya uburwayi bwo mu mutwe

GAERG iri mu bukangurambaga bwiswe "Baho neza twite ku buzima bwo mu mutwe", aho isaba abarimu n’abanyeshuri kubanza kwimenyamo abafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe bakavurwa, nyuma bakajya no kurwanya ibyo bibazo mu miryango no mu baturanyi babo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) muri 2018, buvuga ko agahinda gakabije nka kimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe, kibasiye Abaturarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside bagera kuri 35%.

Umuryango GAERG uvuga ko mu mashuri na ho hari abafite ibimenyetso by’ubuzima bwo mutwe butifashe neza, birimo ihungabana, gutsindwa gukabije no guta Ishuri, gusuzugura, kurwara umutwe udakira no gusakuza bidasanzwe.

Muganga w’indwara z’imitekerereze mu Kigo Nderabuzima cya Jali mu Karere ka Gasabo, Xaverine Mukaperezida, avuga ko mu mashuri ibyo bibazo bihari ndetse n’ibindi birimo kudasinzira, kwigunga no kunanirwa kurya.

Agira ati "Ibyo no mu bana bato bibahaho, aho umwana yanga kurya, akirirwa asakuza ndetse hari n’abakurizamo kuba inzererezi".

Aimée-Josiane Umulisa aganira na Nashimwe Perelusi
Aimée-Josiane Umulisa aganira na Nashimwe Perelusi

Umwana witwa Nashimwe Perusi wiga mu mwaka wa Gatandatu mu Ishuri ribanza rya Nyabuliba i Jali, avuga ko hari bagenzi be yajyaga abonaho ibyo bimenyetso nko kurwana no gusakuza bikabije akagira ngo ni ubwana, ariko ubu ngo agiye kujya abyitondera.

Nashimwe ari mu banyeshuri bahuguwe na GAERG kugira ngo ajye afasha bagenzi be bigana, ndetse n’abo mu miryango ye cyangwa abaturanyi, kumenya ko bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo ajye atabaza inzego z’ubuzima hakiri kare.

Nashimwe ati "Niyemeje kujya mbwira ababyeyi n’abandi bantu bakuru mu gihe mbonye umuntu ufite ibibazo by’ubuzima bwo mutwe, kugira ngo babe bamujyana kwa muganga hakiri kare. Abajyanama b’ubuzima cyane cyane ni bo nzabwira".

Umwarimu witwa Francine Niragire na we wahuguwe na GAERG, akaba yigisha ku ishuri ribanza rya Nyabuliba, avuga ko hari abana bigaragara ko bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mutwe, ariko atajyaga akeka mbere yaho atarahugurwa.

Abana bo ku ishuri ribanza rya Nyabuliba barimo kwiga ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe
Abana bo ku ishuri ribanza rya Nyabuliba barimo kwiga ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe

Kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge biri mu byemezo benshi bakunze gufata iyo bahuye n’ibibazo byibasira ubuzima bwo mu mutwe, akenshi bikunze kuba bishamikiye ku makimbirane mu miryango no mu baturanyi.

Umukozi wa GAERG witwa Aimée-Josiane Umulisa, avuga ko basanze abana n’urubyiruko bagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu miryango, cyane ko ari bo benshi mu Gihugu kandi iyo batumwe ngo "bahinduka intumwa nziza".

Umulisa agira ati "Aba bana iyo bamaze kubyumva bitekerezaho, uwumvaga yata ishuri akabireka, uwabonaga atsindwa akajya gusobanuza Mwarimu, kandi noneho bagiye babivuga ko nibabona n’undi wese ufite icyo kibazo batazarekera aho".

Ikigo cya GAERG gishinzwe Isanamitima n’Ubudaheranwa cyitwa ’Aheza Healing and Career Center’, ni cyo kirimo gushyira mu bikorwa umushinga Baho neza twite ku buzima bwo mu mutwe, wa Imbuto Foundation mu turere twa Gasabo na Bugesera.

Uyu mushinga Imbuto Foundation iwufatanyijemo n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), hamwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka