Ese ni ngombwa ko umuntu yambara agapfukamunwa ari wenyine mu modoka?

Kwambara neza agapfukamunwa ni bumwe mu buryo bw’ibanze bukoreshwa ku isi hose, mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Covid-19.

Icyakora bamwe mu batwara imodoka, ngo ntibumva impamvu ari ngombwa kwambara agapfukamunwa mu gihe uri mu modoka yawe wenyine, nta muntu uri hafi wakwanduza cyangwa ngo nawe umwanduze.

Ese ubundi ni ngombwa? Umva icyo Dr. Sabin Nsanzimana uyobora ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yabivuzeho ubwo yari mu kiganiro Ubyumva ute cya KT Radio hamwe na Anne Marie Niwemwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Harigihe usanga nabaposi batakambaye neza bakatuberey urugero

bayavuge etienne yanditse ku itariki ya: 3-08-2020  →  Musubize

Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

munyemana yanditse ku itariki ya: 11-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka