Ebola yishe umuntu i Kampala

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyageze mu murwa mukuru wa Kampala ndetse umuntu umwe kikaba cyamuhitanye.

Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng, yatangaje ko umugabo wishwe na Ebola yamuhitanye aguye ku bitaro bya Kiruddu byakira indembe i Kampala.

Minisitiri Jane yavuze ko abaganga bavuye uyu mugabo bari bambaye ndetse birinze uko bikwiye nk’uko babitojwe mu gihe bakira umurwayi wa Ebola.

Ati “Dufite amabwiriza agenga umuganga ugiye kuvura umurwayi wa Ebola. Abaganga bavuye uwo mugabo bari basanzwe bazi uburyo bagomba kwirinda kuba bahura n’ubwandu bwa Ebola.

Minisitiri avuga ko uyu mugabo bikekwa ko yageze i Kampala avuye ahandi hantu akaza ashaka abaganga bamwitaho kuko yari arembye cyane.

Uyu mugabo ngo yahuye n’abantu bagera kuri 42 bakaba baramenyekanye bashyirwa mu kato kugira ngo bakurikiranwe barebe ko nta Ebola banduye.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda imaze kwemeza ko abantu banduye icyorezo cya Ebola ari 54, naho abo kimaze guhitana ni 19.

Bivugwa ko Ebola yinjira mu bantu ivuye mu nyamaswa zanduye, nk’inguge, uducurama, n’impongo zo mu mashyamba.

Inyama ziva ku nyamaswa z’agasozi na zo ngo zaba zitera ibyago byo kwanduza Ebola. Ihita ikwirakwira mu bantu kubera gukora ku matembabuzi yanduye ava mu mubiri , amaraso, amacandwe, ibirutsi, amasohoro, amatembabuzi yo mu gitsinagore, inkari, umwanda umuntu yituma n’ icyuya.

Mu rwego rwo kwirinda kwandura, inzobere mu by’ubuzima zigira abantu inama yo kwirinda gukoranaho, kwirinda guhana ibiganza, gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza ndetse no koza ahantu abantu bakora hakoreshejwe amazi arimo umuti witwa chlorine.

Ni ngombwa kandi gushyira mu kato abanduye n’ababakozeho. Ubusanzwe ibihugu bishyiraho ibigo bishyirwamo abakekwa kuba baranduye n’ibigo byita ku barwayi bemejwe ko barwaye Ebola.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka