Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo Ngwabije Kasi Theo yahamagariye abaturage kwita ku bikorwa by’isuku anizeza ibihugu byegeranye na Bukavu ko ingamba zo guhangana na Ebola zashyizweho.
Umurwayi wagaragayeho ebola ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo buvuga ko yari ku rutonde rw’abantu bakurikiranyweho Ebola kuva tariki 24 Nyakanga 2019 aho yari atuye I Beni mu gace ka Mabilio ariko akaza gucika abamukurikiranye hamwe n’abana babiri umwe w’imyaka itanu n’undi w’amezi arindwi afatwa n’abamukurikirana tariki 6 Kanama 2019.
Yashubijwe I Beni aho yari akurikiranywe yongera gucika abaganga ahindura inzira n’ibyangombwa inshuro enye anyura inzira ya Kasindi Butembo Goma Bukavu ajya Mwenga ariho yaguye tariki 15 Kanama, naho umwana w’amezi arindwi nawe byemeje ko afite ebola ariko ari kwitabwaho n’abaganga.
Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo buvuga ko abantu 120 bahuye na nyakwigendera ubu barimo gushakwa no gukurikiranwa n’abaganga mu kwirinda ko hagira abandi banduzwa iyi ndwara imaze guhitana abarenga 1900 muri RDC.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nubundi amatwi arimo urupfu ntiyumva...