Ebola yageze i Goma muri Congo

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje ko mu Mujyi wa Goma hagaragaye icyorezo cya Ebola. Uwo mujyi uherereye mu Burasirazuba bwa Congo ubamo abantu basaga miliyoni imwe.

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo yemeje ko hari umupasiteri wageze i Goma ku cyumweru aje muri Bisi, basuzumye bamusangana Ebola.

Uwo mupasiteri ngo yari ageze i Goma avuye i Butembo aho yakoze urugendo rw’ibilometero 200 akaba yari yahoranye n’abantu banduye Ebola. Ngo aho i Butembo yari yagiye kwigisha abantu ijambo ry’Imana barimo n’abarwayi akajya abarambikaho ibiganza abasengera.

Icyakora iyo Minisiteri yavuze ko abatuye i Goma n’abahagenda badakwiye guhangayika kuko hari icyizere ko icyo cyorezo kidashobora gukwirakwira cyane mu buryo bwihuse muri ako gace. Minisiteri y’Ubuzima ibihera ku kuba uwo mugenzi wari ufite Ebola yatahuwe hakiri kare.

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo yatangaje ko umushoferi w’iyo bisi n’abandi bagenzi bose 18 bari bayirimo bashyizwe mu kato bakaba bagomba gukingirwa kuri uyu wa mbere.

Abantu basaga 1,600 bamaze kwitaba Imana mu gihe cy’umwaka kuva Ebola yakwaduka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka