Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’izindi nzego irahumuriza Abanyarwanda n’abandi bose bagenderera u Rwanda kuko yiteguye bihagije kandi ko hafashwe ingamba zo gukumira icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima kandi iributsa abantu bose ko Ebola ari indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.
Ibimenyetso by’iyo ndwara ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.
Ebola ntiyandurira mu mwuka
Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko iyi ndwara yoroshye cyane kwirinda iyo twitaye ku isuku, ikaba iboneyeho gusaba ibi bikurikira:
● Kugira umuco wo gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune;
● Umuntu wese ufite ibimenyetso bya Ebola byavuzwe haruguru agomba kwihutira
kujya kuivuriro rimwegereye;
● Gukomeza umuco mwiza wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye;
● Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muhaguruke mwese turwanye ibyorezo byose tutarebye ebola gusa.