Ebola ni indwara yoroshye kwirinda iyo twitaye ku isuku – Minisiteri y’Ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza Abanyarwanda n’Abaturarwanda ko nta tangazo ryatanzwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (WHO) rivuga ko Ebola irushijeho gusatira u Rwanda nk’uko byavuzwe na bimwe mu bitangazamakuru ndetse bigasakara ku mbuga nkoranyambaga, ikongeraho ko iyi ndwara yoroshye kwirinda iyo twitaye ku isuku.

Ubwo abakora mu buzima mu karere ka Rusizi bigishwaga uko bafasha uwagaragaweho na Ebola
Ubwo abakora mu buzima mu karere ka Rusizi bigishwaga uko bafasha uwagaragaweho na Ebola

Iyi minisiteri, ikamenyesha abanyarwanda n’abandi bagenderera u Rwanda ko kugeza ubu nta muntu urwaye Ebola uragaragara ku butaka bw’u Rwanda, ndetse ko hari ingamba zitandukanye zo gukumira no kwirinda icyo cyorezo.

Iri tangazo rivuga ko OMS ifite uburyo bwihariye itangaza amakuru ajyanye n’ibyorezo mu buryo bwizewe, akaba ngo ari nabwo hemezwa ibyakorwa mu rwego rw’ubufatanye mu rwego rwo kubikumira.

Hari ibyakozwe mu rwego rwo kwirinda ebola

Itangazo rivugako u Rwanda rumaze igihe mu myiteguro yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola cyibasiye igihugu cy’abaturanyi kdi ngo aho imyiteguro igeze ni heza.

Ku bufatanye n’inzezo za leta, imiryango mpuzamahanga harimo n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, hateguwe amahugurwa y’abahaganga n’abaforomo n’abandi bakora mu mavuriro mu turere twose tw’igihugu.

Hahuguwe kandi abashinzwe guhugura abandi kuva ku karere kugera ku mudugudu harimo abajyanama b’ubuzima mu bijyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola. Abandi bahuguwe harimo aba polisi, abanyamakuru n’abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda.

Ubukangurambaga bugikomeza burakorwa ku bijyanye no kumenya ibimenyetso bya Ebola, uburyo bwo kwirinda kuyandura n’icyakorwa iyo habonetse uwaba yayanduye.

Ibi birakorwa ku nzego zitandukanye kugera mu mudugudu aho batanga ubutumwa bwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola mu muganda, mu mashuri, ku ma radiyo na za televiziyo n’ahandi hosehahurira abantu benshi.

Ibyapa n’andi mashusho byaramanitswe hafi ya za gasutamo, ku ma hoteri, amashuri, ibitaro n’ibigo nderabuzima n’ahandi hahurira abantu benshi mu turere twegereye imipaka.

Ubutumwa butangwa bwakozwe hagendewe ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu kureba ubumenyi abanyarwanda bafite mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Ebola.

Hubatswe ikigo cyihariye mu kuvura Ebola iramutse igaragaye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu. Haguzwe ibikoresho n’imiti byakwifashishwa haramutse hagaragaye Ebola mu Rwanda.

Hakozwe imyitozo itandukanye yo gusuzuma uko u Rwanda rwiteguye kuba rwahangana na Ebola iramutse ihagaragaye. Iyo myitozo yabereye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu mujyi wa Kigali, Mu Karere ka Rusizi ku bitaro bya Gihundwe, ku kibuga cy’indege cya Kamembe no ku kigo gifite ubushobozi buhagije bwo kuvura Ebola i Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Ibyo byose biragagaza ko twiteguye bihagije guhangana na Ebola. Nubwo duhagaze neza mu kwitegura Ebola, imyitozo irakomeje ku nzego zitandukanye mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yibukije abantu bose ko Ebola ari indwara yandura iyo amarasocyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso by’iyo ndwara ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu. Ebola ntiyandurira mu mwuka.

Iyi Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko iyi ndwara yoroshye cyane kwirinda iyo twitaye ku isuku.

Minisiteri y’ubuzima yaboneyeho gusaba ibi bikurikira:

● Kugira umuco wo gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune;
● Umuntu wese ufite ibimenyetso bya Ebola byavuzwe haruguru agomba
kwihutira kujya ku ivuriro rimwegereye;
● Gukomeza umuco mwiza wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye;
● Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.

Ubwo abakora mu nzego z’ubuzima mu karere ka Rusizi bahabwaga amahugurwa y’uburyo bahangana na Ebola, Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, yavuze ko gukaraba kenshi ari ingirakamaro mu gukumira iyi ndwara.

Ati ”Ibi turabikora kugira ngo turusheho gukangurira abaturage kumenya icyo bagomba gukora, kumenyereza abaganga uko bagomba kubyifatamo, kandi turushaho kwitegura, nubwo nta Ebola dufite icyambere ni ukwirinda.”

“Kwirinda ni ugukaraba kenshi, iyo ubonye umuntu ufite ibimenyetso bya Ebola, ufite umuriro akava amaraso wirinda kumukoraho ugahita utumiza abaganga ariko ugakomeza kugira isuku ukaraba n’isabune.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka