Dusobanukirwe na kanseri y’igitsina cy’abagabo

Kanseri y’igitsina cy’abagabo ni indwara itandura yahozeho kuva kera ariko Abanyarwanda ntibayimenya. Iyo urebye ibimenyetso byayo usanga yaba ariyo bitaga Uburagaza. Iyi ndwara ngo ikunze kwibasira abagabo bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko imibare iri hejuru cyane ugereranyije n’uko buhagaze mu bihugu byateye imbere aho usanga umuntu 1/100,000 ariwe uyirwaye.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Ngendahayo Edouard, umuganga uvura indwara zibasira imyanga y’ibanga, avuga ko ari kanseri nk’izindi ariko ikaba ifite umwihariko wo kuba ifata ahantu hagaragara, kuko Atari nk’igifu wumva kikurya ntumenye ibikuryamo. Ngo umuntu amenye uko ifata yabasha kuyivuza hakiri kare.

Dr Edouard agira ati “itangira ari nk’agaheri cyangwa agasebe gato kadakira, gashobora gufata aho ariho hose ku gitsina ariko akenshi ni kumutwe wacyo. Iyo imaze gukura kuri babandi badasiramuye, kubera uruhu ruba rworosheho, ubona mu gitsina hasohokamo amashyira cyangwa se ukumva ku mutwe wacyo harabyimbye.

Dr Edouard, avuga ko mu kuyisuzuma bafataho akanyama kuri cya gice kirwaye bakakajyana muri laboratwari ari nayo yonyine yemeza ko ari kanseri. Akomeza avuga ko iyo bimaze kwemezwa, hakurikiraho kuyivura.

Bitewe n’aho indwara igeze, muganga akata aharwaye yarangiza akahasana, indwara yaba yarangije ahantu hanini agakuraho igice kinini bitewe n’aho yageze, hagasigara agace gatoya. Iyo yakuze cyane hari ubwo muganga akivanamo cyose akakirandura burundu, byaba bisumbye aho akajya no mu mayasha akaranduramo inturugunyu kugira ngo abe yizeye ko umurwayi avuwe neza.

Dr Edouard avuga ko kanseri y’igitsina cy’abagabo ishobora kuvurwa igakira iyo itahuwe hakiri kare. Anakomeza avuga ko kuyirinda bishoboka hifashishijwe uburyo bwo kwisiramuza cyangwa kwikebesha, kuko bigabanya ibyago byo kuyirwara. Ikindi asaba abaganga bo mu bitaro byo mu nzego zo hasi, ni uko igihe basuzumye abagabo bagakeka ko bafite iyi kanseri bakwihutira kujya bahita babohereza ku bitaro byisumbuyeho kugeza ku bitaro bikuru, kugira ngo bavurwe hakiri igaruriro.

Atari ibyo ngo hari igihe usanga indwara ikura bitewe n’uko umurwayi yatinze kugezwa ku bitaro bikuru bimuha ubuvuzi akeneye.

Urubuga Ubuzima, ruvuga ko ubusanzwe, umubiri w’umuntu ugizwe n’uturemangingo (cellules/cells) tubarirwa muri miliyari zirenga 1000 (trillions).

Kugirango umuntu akure, Utu turemangingo twikuba inshuro nyinshi cyane, bityo umuntu akiyongera mu bunini ndetse n’uburebure. Iyo kandi umuntu akomeretse, umubiri ukora uturemangingo dushya kugirango usane ahangiritse. Umubiri w’umuntu kandi, ugenzurana ubwitonzi bukomeye (control/ contrôle) Ubu buryo bwo kongeera no gukora uturemangingo.

Iyo umubiri utagifite ubushobozi bwo kugenzura ukwiyongera kw’uturemangingo tw’umubiri (cell division), nibyo bitera kurwara kanseri. Uku kwiyongera kw’uturemangingo gutera ibibyimba bizwi mu ndimi z’amahanga nka (tumor/tumeur).

Habaho ubwoko bubiri bw’ibibyimba buterwa na Kanseri; aribwo ikibyimba cyo mu bwoko bwa benign (ikibyimba kiba kiri hamwe bikorohera abaganga kukibaga) ndetse n’icyo mu bwoko bwa Malignant (ikibyimba kigenda cyanduza n’ibindi bice).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Njyewe harigihe njyanunva akantu kameze nkumusonga mwibya ryiburyo byaba biterwa niki??

Alias yanditse ku itariki ya: 7-04-2024  →  Musubize

Ikibazo umuntu ushyukwa akababara akumva atarungura Kandi no mugitsina Gabo hakazamo ibintu byumweru ya naryakunyara akabara aba andwaye iyihe ndwara??

Kwizera yanditse ku itariki ya: 30-09-2023  →  Musubize

Jye hashize icyumweru mbonanye n’umugore!!kuva tumaze kubonana nakomeretse ku igitsina ndwaraho agasebe!none kanze gukira!!!mwamfasha iki?ntabwo nsiramuye!! murakoze.

Claude yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

Mfite agasebe kumutwe wimboro ariko ntago nzi ibyo ndwaye

alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Ngewe ejo bundi nazanye akabyimba kumutwe wimboro yange none kahindutse igisebe, nukubera ik?

alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Ese umuntu ushaka kwisuzumisha iyi kanseri yaganahehe? Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2022  →  Musubize

Kuva amashyira mu gitsina gabo kandi usiramuye biterwa Ni iki?

Muhire Wily yanditse ku itariki ya: 27-06-2021  →  Musubize

ndashaka gusobanuza umuti uvura uburyaryate mu gitsina

mukamana elyne yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

Ngewe ndashima nadia uwamaliya kuntama nziza mutugezaho, turabemera

Alexis Nsabimana yanditse ku itariki ya: 3-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka