Dudu na Mushiki we bamaze imyaka irenga 15 barwaye indwara yo gutitira

Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Nyarutarama Tennis Club yasuye umuryango wa Kamanzi Vianney uzwi ku izina rya Dudu na Mushiki we Riziki Solange (Fille) bamaze imyaka irenga 15 barwaye indwara yo gutitira.

Dudu na Fille (bicaye imbere hagati bambaye imyenda isa) bakomeje kwerekwa urukundo n'abantu batandukanye
Dudu na Fille (bicaye imbere hagati bambaye imyenda isa) bakomeje kwerekwa urukundo n’abantu batandukanye

Ubwo iyi kipe yari yerekeje mu Karere ka Rubavu mu myitozo, yamenye amakuru y’uyu muryango maze ikusanya amafaranga asaga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuyobozi wa Nyarutarama Tennis Club yavuze ko siporo no gufasha bijyana.

Yagize ati “Ibyo dukora byose bituranga ni ubumuntu. Uretse siporo, dusura n’abantu tukabagurira mituelle de santé ndetse hari n’abo twishyuirira ishuri.”

Yakomeje avuga ko amakuru y’uyu muryango bayamenyeye ku mbuga nkoranyambaga bituma bagira ubushake bwo kuwusura.

Murumuna wa Dudu akaba na musaza wa Fille, Ngoga Augustin ubakurikiranira bya hafi yavuze ko ashimiye Nyarutarama Tennis Club. Yagize ati “Ukuza kwanyu hano ni inkunga ikomeye. Siporo yangaragarije ikintu cyiza. Uretse gukora siporo, bituma banagira umutima wo gufasha.”

Nyarutarama Tennis Club imaze imyaka irenga 20 ikina umukino wa Tennis. Uretse gukina Tennis, igira n’ibindi bikorwa byo gufasha abanyeshuri batagira ubushobozi bwo kwiga ndetse no gutanga mutuelle de santé.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ugushyingo, amakuru y’uburwayi bwa Dudu na mushiki we yamenyekanye cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye biyemeza kwishyira hamwe batangira gukusanya amafaranga yo kubashakira uburyo bagezwa kwa muganga kugira ngo uburwayi bwabo busuzumwe, bityo babe bavurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriwe neza ndabashimiye kubwo kwitanga ark rero nanjye haro umukecuru nzi ufite ubwo burwayi sinzi niba hari Ababa bazi uburyo bwavurwamo kuko uwo mukecuru we abumaranye imyaka igera muri 5_6years gutyo, nukuri aho kugirango bagaburirwe hakorwa ubuvugizi munijyamye nubuvuzi bakarebako bakwitabwaho bakavurwa bagakira.

Murakoze kdi rwose mukomereze aho muri gukora akazi keza.

UWIMANA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 20-03-2021  →  Musubize

inzego zo hasi harubwo bagira uruhare muli ibyo bigategereza kumenyekana aruko ibinyamakuru byabitangaje umuntu ajya kwamuagsnga aruko bivuze UMUDUGUDU AKAGALI UMURENGE baba barihe nyamara ibyo ibinyamakuru byabavuga ngo byskoze,ishyano,abayobozi baho bagombye gusobanura icyo kibazo nicyo bagikozeho abajyanama bubuzima nabo bahawe akantu badufashe naho abandi baba bari ahandi utamenya abo bavandimwe,bahorane umutima wurukundo*

lg yanditse ku itariki ya: 27-11-2019  →  Musubize

inzego zo hasi harubwo bagira uruhare muli ibyo bigategereza kumenyekana aruko ibinyamakuru byabitangaje umuntu ajya kwamuagsnga aruko bivuze UMUDUGUDU AKAGALI UMURENGE baba barihe nyamara ibyo ibinyamakuru byabavuga ngo byskoze,ishyano,abayobozi baho bagombye gusobanura icyo kibazo nicyo bagikozeho abajyanama bubuzima nabo bahawe akantu badufashe naho abandi baba bari ahandi utamenya abo bavandimwe,bahorane umutima wurukundo*

lg yanditse ku itariki ya: 27-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka