Dr Kanimba uzwi cyane mu kuvura indwara z’abagore aratabarizwa

Dr Kanimba Vincent, ni umuganga w’indwara z’abagore ‘gynecologist’, wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mavuriro atandukanye, aho yabyaje umubare munini cyane w’ababyeyi. Yakoreye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, muri SOS n’ahandi, kandi aho yakoze hose bivugwa ko yari umuganga w’umuhanga wakoraga umurimo we neza, akaba ubu amaze igihe adakora kubera indwara ikomeye amaranye iminsi itari mike.

Dr Kanimba ubu ararembye kubera uburwayi
Dr Kanimba ubu ararembye kubera uburwayi

Dr Kanimba w’imyaka 58 y’amavuko, ubu amaze imyaka igera kuri itatu adakora, kuko yafashwe n’indwara ikomeye, ituma ahagarika akazi n’ubwo atari yagera mu zabukuru, indwara yamufashe ngo ijyana no kwica imikorere myiza y’ubwonko, bikajyana no gutakaza imbaraga k’umubiri, akajya asusumira cyangwa se atitira.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yavuze ko iyo ndwara yamufashe muri Gashyantare 2020, ubwo yari avuye gushyingura umubyeyi we mu Irimbi rya Rusororo, nyuma akananirwa kuva mu modoka bageze aho bagombaga gukarabira, kuko atashoboraga no guterura amaguru, bisaba ko abantu bamufasha. We ngo yabanje kubyitirira umunaniro, kubera imyiteguro ijyana no gushyingura, ariko nyuma ngo byakomeje kwiyongera.

Gusa, Dr Kanimba nk’umuganga ngo arebye ku bimenyetso yatangiye gukeka ko yaba arwaye indwara yitwa ‘Parkinson’, ariko nanone akibwira ko itamufata kuko yumvaga akiri muto, kuko iyo ndwara ubusanzwe ngo yibasira abantu bageze mu zabukuru. Ariko yagiye kwa Muganga i Ndera, bemeza ko ari yo koko.

Ni indwara ijyana no gutitira/gususumira, ku buryo ubu Dr Kanimba aba asabwa gufata imiti ihoraho, kandi ihenda cyane, aho ngo afata imiti igura asaga 2000 by’Amayero (agera muri Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda) buri kwezi, kugira ngo bimworohereze ibyo byo gutitira cyane. Ibyo bikaba ari bimwe mu bimugoye kuko agomba gukoresha imiti ihenze cyane kandi atakiri mu kazi.

Dr Kanimba akimenya ko arwaye Parkinson, ngo yagiye kwivuriza mu Bubiligi muri Mata 2021, amarayo umwaka yivuza, aho buri mezi atatu yajyaga kureba umuganga wamuvuraga akamuha imiti ya Parkinson, nyuma agaruka mu Rwanda kuko yabonaga nta gihinduka ku ndwara ye, kandi yarivuzaga yiyishyurira 100% mu ivuriro ryigenga, aho ngo yakoresheje amafaranga menshi cyane.

Yagize ati “Ubu burwayi mu Kinyarwanda sinzi ukuntu nabuvuga, ni indwara ifata imitsi ijyana ku bwonko, bigatuma umubiri wose ushobora kugira ikibazo, umuntu agacika intege, akananirwa kugenda n’ibindi”.

Dr Kanimba akigaruka mu Rwanda, ngo yashatse undi muganga ukomoka muri Espagne ukorera mu Rwanda, akomeza kumuvura, amuhindurira n’imiti, akagenda agerageza imiti itandukanye, yabona itagize icyo itanga agahindura bityo bityo. ibyo ngo ni byo byamufashije kuba agishobora kwicara akaba yavugana n’abantu. Imiti akoresha hafi yose, ngo itumizwa i Burayi, hakaba n’iyo bajya batumiza i Kampala-Uganda mu gihe bayibuze mu Rwanda.

Uretse iyo ndwara idasanzwe ya Parkinson yafashe Dr Kanimba n’ubwo yari akiri muto, ngo byaje kugaragara ko afite n’indwara ya Diyabete, we akavuga ko atazi inkomoko yayo kuko ubusanzwe ngo yari umuntu uhorana imbaraga, utangira akazi 7h30 akakarangiza atinze kubera ubwinshi bw’abarwayi, ikindi kandi, yemeza ko yakundaga kwisuzumisha (check-up), nta na rimwe bigeze bamubwira ikibazo cya Diyabete, ku buryo nayo abona ko yaje itunguranye kimwe n’iyo ndwara yindi afite.

Nyuma yo gushashikisha aho iyo ndwara ya Parkinson yaba ivurirwa ku Isi, Dr Kanimba avuga ko yabonye ari muri Amerika, muri Mexique, ariko bikaba bihenze cyane, mu gihe ubu nta mikoro asigaranye kubera ko amaze igihe adakora kandi yivuza nk’uko abyivugira.

Yagize ati “Urumva, nikoreraga ku giti cyanjye. Iyo udakora ubu hakaba hashize imyaka itatu, urimo kwirwanaho wenyine, n’amafaranga yose bisaba mu kugura imiti, kujya kwivuza mu Bubiligi, ayo nari narizigamiye yose yarashize”.

Ubu Dr Kanimba arwajwe n’abantu b’inshuti, kuko yafashwe n’iyo ndwara yari amaze imyaka igera ku 10 atandukanye n’umugore we, wari wamusigiye abana batatu, ariko abo bana ngo bakaba barasanze nyina nyuma y’uko Papa wabo afashwe n’iyo ndwara nk’uko yabisobanuye.

Yagize ati “Urebye umugore natandukanye na we, ntabwo tubana hashize imyaka 10, twari tumaranye imyaka 12, kubera ko hari ibyo tutumvikanagaho yarantaye aragenda, abana arabansigira mbana nabo kugera muri 2020 ubwo narwaraga. Muri Gicurasi, abana bagiye kwa mama wabo”.

Uwo mugore bari barashakanye ngo ntiyigeze agira umutima wo kuba yaza kumureba n’ubwo abizi ko arwaye indwara ikomeye, kandi amaranye imyaka igera kuri itatu.

Ubu Dr Kanimba arwajwe n’umuntu w’inshuti, ashimira cyane kuko ngo amufata nka Malayika murinzi, wahagaritse akazi ke kamuhembaga neza cyane, akaza kumwitaho byo kwitanga gusa.

Avuga ku bijyanye no gutungurwa n’indwara nk’ibyamubayeho, Dr Kanimba yavuze ko abantu bakwiye kumva ko mu buzima hari ubwo umuntu atungurwa n’ibyo atatekerezaga, ati “Mu Kinyarwanda bavuga ko utazi umwanzi asiga umubiri”.

Dr Kanimba ubu aratabarizwa ku bantu bose baba babifitiye ubushobozi kandi bafite umutima utabara, kuko nyuma yo kuvugana n’ibyo bitaro byo muri Mexique byamuvura, ngo yasanze bisaba amafaranga menshi cyane we adashobora kubona nk’umuntu umaze igihe adakora, kandi yivuza kuri menshi.

Yavuze ko ubuvuzi bazamukorera harimo kumubaga, hanyuma igiciro cy’ubwo buvuzi azahabwa kongeraho ibindi bikenerwa, nk’amatike yo kugerayo, aho yacumbika, ibizamini bikorwa mbere yo kumubaga n’ibindi bihurijwe hamwe, ngo birasaba agera ku 107.000 by’Amadolari (hafi Miliyoni 110.000Frw).

Uwifuza gutanga ubufasha kugira ngo Dr Kanimba ashobore kujya kwivuza, akire agaruke mu muryango, ashobora kunyuza amafaranga kuri Momo kuri Telefoni ye, 0788511076 na Link ya Gofundme.

Dr Kanimba avuga ko abo bakoranaga mu mwuga w’Ikiganga bakimara kumenya ko yarwaye, bishyize hamwe batanga inkunga yabo ariko ni nkeya cyane ugereranyije n’ayo asabwa kugira ngo yivuze, kuko ngo hamaze kuboneka atagera no kuri Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru bijyanye:

Dr Kanimba Vincent wari umaze imyaka itatu arembye yarakize

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birambabaje cyane sinzi icyo narebzaho. Gusa amasengesho yacu ndetse na yabandi amugereho nubwo financially ntacyo wabona. Imana imube hafi Kandi ihe imigisha myinshi abamuri hafi. Uwo umutima mwiza nabandi bazawuhorane murakoze Kandi mumukomeze

Rwibutso UWASE Cynthia yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka