Doze zisaga miliyoni eshatu z’inkingo za Covid-19 ziratangwa mbere y’uko Ukuboza kurangira

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), kiratangaza ko batangiye gukingira Covid-19, mu buryo bwagutse mu turere twose hagamijwe gutangwa doze zirenga miliyoni eshatu mbere y’impera z’Ukuboza 2021.

Ni gahunda inzego z’ubuzima zirimo gufashwamo n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano nk’Ingabo z’igihugu ndetse na Polisi, hamwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo hirya no hino mu gihugu.

Iyi ni gahunda itangijwe nyuma yuko u Rwanda rumaze iminsi rwaresheje umuhigo wo gukingira Covid-19 mu buryo bwuzuye abarutuye basaga gato 30% mbere yuko Ukuboza kurangira, nk’umuhigo bari barihaye ko bagomba kuwesa mu mpera za 2021.

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda Covid-19 ariko by’umwihariko virusi nshya imaze iminsi yibasiye isi izwi kw’izina rya Omicron, Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangiza gahunda yo gutanga urukingo rushimangira rwa Coronavirusi mu Mujyi wa Kigali, aho rwahabwaga abafite guhera ku myaka 50 kuzamura ndetse n’abandi barwaye indwara zitandura zirimo Umuvuduko w’amaraso, diyabeti, kanseri, Virusi itera Sida bafite imyaka guhera kuri 30 kuzamura.

Kuri ubu gahunda yo gutanga urukingo rushimangira rwa Coronavirus mu Mujyi wa Kigali ikaba yageze ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura, aho umuntu ashobora gufata doze y’urukingo rushimangira muri gare ya Nyabugogo, Kimironko, Kabuga cyangwa ku kigo nderabuzima kimwegereye.

Si urukingo rushimangira rwa Covid-19 gusa rurimo gutangwa kuko n’abandi bacikanywe bose yaba kuri doze ya mbere cyangwa iya kabiri na bo barimo gukingirwa kugira ngo Abanyarwanda n’abarutuye barusheho kugira ubudahangarwa bwo kwirinda Covid-19.

Kugeza tariki 13 Ukuboza 2021, mu Rwanda hari hamaze gukingirwa abantu 6,847,793 kuri doze ya mbere, na ho abari bamaze gukingirwa doze ya kabiri ni 4,182,307, mu gihe abari bamaze gukingirwa doze ishimangira ari abantu 22,583.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, kugeza tariki 13 Ukuboza 2021 cyari kimaze guhitana abantu 1344.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka