Dore uko warinda umwana muto indwara yo gucukuka amenyo

Gucukuka amenyo ni imwe mu ndwara zo mu kanwa zikunze kwibasira abantu bose, ndetse n’abana bakiri bato by’umwihariko.

Uko indwara yo gucukuka amenyo yandura

Umwe mu baganga bavura indwara z’ameyo mu bana Dr. Ryan Roberts, yatangaje ko igikunze gutera ubu burwayi ari ibinyobwa cyanga se ibiribwa birimo isukari nyinshi, byaba bifatwa ku manywa cyangwa nijoro.

Bimwe muri ibyo binyobwa harimo imitobe (juices), amata asanzwe, amata arimo shokola (milk chocolate), ibisuguti n’ibindi. Iyo ibyo bisukari bimaze umwanya munini mu kanwa k’umwana bishobora kumuviramo kuba yarwara iyi ndwara yo gucukuka amenyo.

Mu kanwa habamo bagiteri, zimwe muri zo zitungwa n’amasukari. Iyo zihuye n’amasukari umwana yariye cyangwa se yanyweye, zitangira gukora aside zamara kuba nyinshi mu kanwa k’umwana zigatangira gucukura amenyo.

Iyi ndwara ishobora no kwandurira mu macandwe. Urugero nk’iyo umuntu uyirwaye akoresheje igikombe cyangwa se ikiyiko kimwe n’umwana, atacyogeje neza ashobora kumwanduza.
N’ubwo ari indwara ishobora kwandura byoroshye, ishobora kwirindwa hakiri kare.

Uko warinda umwana iyo ndwara

• Kwirinda kugaburira umwana cyane ibiryo birimo aside nk’indimu.
• Kwirinda guha umwana imitobe myinshi.
• Niba umwana wawe ugiye kumuha umutobe cyangwa amata, ni byiza ko yabinywa agotomera cyangwa se yihuta ntibitinde cyane mu kanwa (Mu yandi magambo ni ukumutoza kunywa atajundika).
• Guha umwana amazi yo kunywa
• Kwirinda gusangira n’umwana ibikoresho byo kunywesha cyangwa kurisha
• Kumwogereza amenyo niba yaratangiye kuyamera byibuze 2 ku munsi.

Icyitonderwa: Mu gihe umwana wawe yarwaye iyi ndwara, ni byiza ko wakwihutira kumujyana kwa muganga, akavurwa hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka