Dore uko wakwirinda uburwayi bw’impyiko

Kwirinda indwara zitandura zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, Diyabete n’izindi, nibwo buryo burinda umuntu kurwara impyiko.

Dr Ntarindwa Joseph, inzobere mu kuvura indwara z’impyiko, avuga ko uburyo bwiza bwo kwirinda ubu burwayi ari ukwirinda indwara zitandura.

Ati “Ubundi uburyo bwiza bwo kwirinda uburwayi bw’impyiko ni ukwirinda indwara zitandura, kuko arizo zitera impyiko kurwara. Muri izo ndwara harimo umubyibuho ukabije, indwara ya diyabete ndetse n’umuvuduko w’amaraso”.

Impamvu Dr Ntarindwa asaba abantu kwirinda uburwayi bw’impyiko, ni uko usanga ubuvuzi bwazo buhenze bigatuma umuntu wese atabasha kubona ayo mafaranga mu buryo bumworoheye.

Avuga ko ikiguzi cyo kuyungurura amaraso hifashishijwe imashini yabugenewe, kiri hagati y’ibihumbi 94 n’ibihumbi 150 mu gihe cy’amasaha ane ku munsi, kandi umurwayi akabikorerwa inshuro 3 mu cyumweru.

Umuntu wese ufite uburwayi bw’impyiko bwageze ku rwego rwo hejuru, ku buryo zidashobora gukira, agirwa inama yo kwirinda kurya bimwe mu biribwa bishobora gukomeza kumwongerera ubwo burwayi.

Abantu bamaze kurwara impyiko ku rwego rwo hejuru, bagomba kugira ibintu bimwe birinda kurya kuko impyiko zabo ziba zidashobora kwakira ibyo bariye.

Bimwe muri ibyo biribwa harimo imboga za epinari, imboga za dodo, igitoki, ndetse no kwirinda kurya ibintu bibonekamo imyunyu kugira ngo zidakomeza kwangirika.

Ku murwayi wahawe impyiko, bimusaba gufata imiti imutwara amafaranga agera mu bihumbi 200 buri kwezi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) mu 2022, bwagaragaje ko mu Rwanda abafite indwara zitandura zishobora no gutera impyiko biyongereye, kuko abafite umuvuduko w’amaraso bavuye kuri 15% bagera kuri 17%, abafite uburwayi bwa Diyabete bavuye kuri 2% bagera kuri 3% naho abafite umubyibuho bikubye kabiri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), uvuga ko mu bantu 10 haba harimo umwe urwaye impyiko zidakira zo ku rwego rwo hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza ufite ikibazo cyijyanye nompyiko waduhamagara cyangwa ukatwandikora tukamufasha Kur 0790217851/0736419654

Dr Mushimiyimana Eugene yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Muraho neza Usha kumenya icyagufasha mukwirinda indwara zitandura cyangwa
Uzirwaye ushaka gukira cyangwa hari uwo Uzi urwaye waduhamagara kuri 0790217851/0736419654 tukabafasha iyo umuntu akurikiranwe hakiri kare arakira burundu

Ellisa yanditse ku itariki ya: 23-01-2024  →  Musubize

uyu ntacyo asobanuye nonese indwara zitandura wazirinda ute!!ngo kuyungurura amaraso ibihumbi 450 000 buli cyumweru ubwo izo mashini zifite abo zagenewe batagomba gupfa naho banyagupfa babura na mutuelle

lg yanditse ku itariki ya: 12-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka