Dore uko umubyeyi wanduye Covid-19 yarinda umwana yonsa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rigira inama ababyeyi gukomeza konsa abana babo no mu gihe baba banduye Covid-19, kuko konsa umwana ngo bimurinda kurwaragurika ndetse bikamurinda mu gihe cyose akiri muto.

Umubyeyi wanduye Covid-19 ariko yonsa umwana agirwa inama yo gukomeza kumwonsa
Umubyeyi wanduye Covid-19 ariko yonsa umwana agirwa inama yo gukomeza kumwonsa

Kubera ubwiyongere bw’abandura Covid-19, Leta yahisemo gutangiza uburyo bwo kwita ku barwayi bamwe bari mu ngo zabo mu gihe banduye Covid-19, ariko batarembye cyangwa se bafite ibimenyetso byoroheje.

Abo bavurirwa mu ngo zabo bakanahakirira. Muri abo, haba harimo n’ababyeyi bapimwa bagasanga baranduye Covid-19 kandi banafite abana bonsa.

Ababyeyi bonsa, yaba abo byamaze kwemezwa na muganga ko banduye Covid-19, cyangwa se n’abakeka ko bashobora kuba bayanduye bagomba kwitwararika cyane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Lt. Col. Dr Tharcisse Mpunga, atanga inama zafasha ababyeyi bonsa banduye Covid-19 kumenya uko bitwara kugira ngo barinde abana babo.

Kwambara agapfukamunwa

Ababyeyi bose bonsa mu gihe bamenye ko banduye Covid-19, bagomba kwambara agapfukamunwa mu gihe barimo kwita ku bana babo.

Dr Mpunga ati “Ababyeyi basabwa kwambara agapfukamunwa neza, kugira ngo bagabanye ibyago byo kuba bakwanduza amabana iyo virusi.”

Kugira isuku

Nk’uko Dr Mpunga abivuga, ku babyeyi bonsa, isuku ntiyagombye kugarukira ku gukaraba intoki mbere na nyuma yo konsa abana babo gusa, ahubwo bagombye no koza n’amabere mbere yo konsa abana babo.

Ku babyeyi badasanzwe babikora batyo mu bihe bisanzwe, basabwa kubikora mu gihe banduye Covid-19 mu rwego rwo kurinda abana babo.

Yongeyeho ko gukaraba ari ngombwa cyane mu gihe cyose umubyeyi wanduye Covid-19 agiye kwegera umwana, yaba agiye kumwoza cyangwa se kumugaburira, aho ni ku babyeyi badafite undi muntu mu rugo wabafasha kwita ku bana utaranduye Covid-19.

Kutaryama hamwe n’abana

Si byiza ko ababyeyi banduye Covid-19 baryamana n’abana babo, kuko badashobora kwambara agapfukamunwa baryamye cyangwa se basinziriye.

Dr Mpunga yagize ati “Ni byiza ko umubyeyi wanduye Covid-19 ashaka umuntu umufasha, akita ku bana kugira ngo yirinde kuba yabanduza iyo virusi. Ariko ababyeyi badashobora kubona umuntu ubafasha muri ubwo buryo, bagirwa inama yo kuryama kure y’aho abana babo baryamye kugira ngo barinde ubuzima bwabo, bakabegera igihe bibaye ngombwa gusa”.

Konkereza umwana ahantu hafunguye

WHO ivuga ko by’umwihariko, Covid-19 yandura cyane mu gihe abantu ari benshi, bari ahantu hafunganye hatagera umwuka neza. Ibyo bivuze ko iyo abantu bari ahantu hagera umwuka uhagije, bigabanya ibyago byo kwandura Covid-19.

Ibikoresho by’abana bigomba gutandukanywa n’iby’abandi bari mu rugo

Mu gihe umubyeyi wonsa yanduye Covid-19, agomba kwirinda kuvanga ibikoresho umwana anywesha amata n’ibindi bijyana na byo, ntibivangwe n’ibikoresho abandi bakoresha mu rugo.

Dr Mpunga avuga ko, ababyeyi bonsa banduye Covid-19, bemerewe gukomeza konsa abana babo no kugumana nabo, ariko bakitwararika, bakubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda Covid-19, ndetse n’ubundi buryo bwose bwo kwirinda kugira ngo barinde n’abana babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka