Dore ibyo wakwirinda kugira ngo ubungabunge ubuzima bw’umwijima

Bivugwa ko ibintu byose birengeje urugero bitaba byiza mu mubiri w’umuntu, kandi umwijima akenshi ni wo ugaragaza ko ibintu runaka byarenze urugero, kuko harimo ibiwuha akazi kagoye by’umwihariko.

Kurya amafiriti kenshi ngo si byiza
Kurya amafiriti kenshi ngo si byiza

Umwijima, nk’uko bisobanurwa ku rubuga cnews.fr/nutrition ni urugingo rukora imvubura zifasha mu igogora ry’ibyo umuntu yariye, ugafasha mu kuyungurura no gusohora imyanda ‘toxines’ ituruka mu byo umuntu yariye.

Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwiza bw’umwijima, gukora siporo ni kimwe mu bintu by’ingenzi, ariko ni ngombwa no kwita ku byo umuntu arya kugira ngo yirinde ibyawugirira nabi.

Dore bimwe mu byo wakwirinda kugira ngo urinde umwijima wawe

Nta kurenza nibura itasi 2 z’ikawa ku munsi

Icyitwa ‘caféine’ kiba mu ikawa gihindurwa n’umwijima, kunywa ikawa nyinshi kandi kenshi byatuma umwijima unanirwa. Inzobere zivuga ko nibura umuntu atagombye kurenza amatasi abiri mato y’ikawa ku munsi.

Amafiriti

Kurya amafiriti kenshi byateza umwijima ibibazo. By’umwihariko amafiriti ngo ni mabi ku mwijima, igihe cyose ibinure bibaye byinshi kurusha ibyo umubiri ukeneye, bitangira kuwunaniza. Ni yo mpamvu kugabanya amafiriti byaba byiza, kuko aba yifitemo amavuta bayatekesheje. Ni byiza kuyirinda, cyangwa se kugabanya inshuro umuntu ayarya, akaba yayarya nibura rimwe gusa mu cyumweru.

Inzoga

Kunywa inzoga nyinshi ni bibi ku mwijima. Kuba umwijima uhora mu kazi ko kugabanya no kuringaniza urugero rwa ‘alcool’ birawusenya. Inzobere mu by’ubuzima bavuga ko umuntu yagombye kuzikana kutanywa inzoga nyinshi, akanywa mu rugero.

Soda

Ibinyobwa birimo za Soda ni bibi cyane ku mwijima, ku buryo n’indwara ibikomokaho bayitiriye ‘soda’. ‘La NASH’, abandi bakunze kwita « indwara ya soda», ni indwara y’umwijima idakira iterwa no kurya no kunywa ibintu by’isukari nyinshi n’ibinure. Iyo ndwara uko itinda ishobora kuvamo urushwima, aho umwijima uba utagikora neza, kandi iyo ndwara ngo yibasira cyane abakunze kunywa ibinyobwa birimo isukari yo mu bwoko bwa soda.

Ibikorwa mu ifarini y’umweru

Imigati, za ‘pâtes’ zikoreshwa mu bintu bitandukanye, za biswi n’ibindi bikorwa mu ifarini y’umweru, bigira uruhare mu kuzamura isukari mu buryo butunguranye, bigakurikirwa no guhita imanuka. Ibyo iyo bikoreshejwe by’igihe kirekire byangiza umwijima. Ariko ku rundi ruhande, indyo yiganjemo ibinyampeke byuzuye (céréales complètes), ikaba ikungahaye no kuri za ‘fibres’ igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima.

Ibikorwa mu ifarini bitunganyirizwa mu nganda

Kurya ibikorwa mu ifarini bitunganyirizwa mu nganda, igihe kirekire byananiza impindura, kandi iyo impindura inaniwe, icyo gihe umwijima ngo ukora n’akazi k’impindura, bikawunaniza cyane na wo. Ibyo kurya bitunganyirizwa mu nganda byagombye gukoreshwa ku rugero ruringaniye, kuko biba byifitemo ibinure bibi n’isukari nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka