Dore ibyafasha umwijima gukora neza n’ibyawubangamira

Umwijima w’umuntu ugira akamaro gakomeye mu gutuma umubiri wose muri rusange ukora neza. Gusa hari ibyo umuntu yagombye kwitaho mu myitwarire ye kugira ngo awubungabunge uko bikwiye. Ni ukuvuga ko hari ibyo yarya bituma umwijima ukora neza, n’ibyo atagombye gufata kugira ngo bitabangamira imikorere myiza y’umwijima we, bikaba byateza n’ibindi bibazo mu mubiri.

Umwijima (mu ibara ry'umutuku) ni urugingo rw'ingenzi mu mubiri
Umwijima (mu ibara ry’umutuku) ni urugingo rw’ingenzi mu mubiri

Ku rubuga https://www.chuv.ch/fr bavuga ko umwijima ushobora gufatwa nk’uruganda mu buryo bw’ubutabire (usine chimique) kuko ukora akazi ko guhindura no gusohora mu mubiri ibintu bitandukanye. Umwijima ugira uruhare rukomeye mu kuringaniza isukari mu maraso, ndetse ugira n’uruhare mu kurwanya ibinure n’ibindi bibi byinjira mu mubiri, mu kumenya za poroteyine n’ibijyanye no kuvura kw’amaraso ndetse no kuringaniza uko imiti imwe n’imwe ikora mu mubiri.

Ku rubuga https://www.femininbio.com, bavuga ko hari ibyo abantu bakwiye gushyira mu mafunguro yabo kenshi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwiza bw’umwijima, kugira ngo ukomeze gukora imirimo yawo uko bikwiriye bityo n’umuntu agire ubuzima bwiza.

Mu byo umuntu akwiye kurya bifasha umwijima gukora neza, harimo urubuto rwitwa avoka.

Avoka

Avoka ni isoko nziza cyane y’ibyitwa ‘antioxydants’, ibyo bituma igira ubushobozi buhambaye mu gusohora imyanda mu mubiri, bigafasha umwijima kwisubiranya mu gihe umuntu yaba yari amaze igihe afata amafunguro cyangwa ibinyobwa biwunaniza.

Ubuki

Ubuki ni ikintu kigira uruhare runini mu gutuma umwijima ukora neza, ku buryo hari n’abaganga basaba umurwayi kubukoresha mu gihe yagize ikibazo runaka gituma umwijima we udakora neza.

Tungurusumu

Tungurusumu yigiramo intungamubiri zirinda umwijima zikanawusohoramo uburozi buturuka mu byo umuntu arya cyangwa anywa(toxins).

Urubuto rwitwa ‘pamplemousse’

Pamplemousse ni urubuto rujya kumera nk’icunga, rukaba rukungahaye cyane kuri ‘Vitamine C’ na ‘antioxydants’ bigatuma rero rugira ubushobozi bwo gufasha umwijima kwisukura no gutwika ibinure umwijima uba warananiwe gusohora.

Icyayi cy’icyatsi kibisi ‘thé vert’

Icyayi cy’icyatsi kibisi kigiramo ‘anti-oxydants’ nyinshi, ibyo bigatuma kigira ubushobozi bwo gusukura umwijima no kuwufasha gusohora ‘toxines’.

Imboga rwatsi

Imboga rwatsi zifasha mu migendekere myiza y’igogora, zikanorohoreza umwijima mu kazi kawo ko gusohora imyanda mu mubiri.

Ku rubaga https://www.mitoq.com bavuga ko inkuru nziza ari uko umwjima ari inyama yongera ikamera na nyuma yo kugira ikibazo, ariko bisaba ko ihabwa amahirwe yo kugira ngo utunyangingo ‘cells’ twawo dukure uko bikwiye.

Kuri urwo rubuga na ho bagaruka ku byiza by’icyayi cy’icyatsi kibisi mu gutuma umwijima ukora neza, ariko ngo ni ngombwa ko umuntu yitondera icyayi anywa kuko gishobora kugira ingaruka mbi mu gihe gifashwe nabi.

Ikindi ni imboga zizwi nka ‘broccoli’, ‘cauliflower, amashu n’izindi. Izo ngo zikize ku byitwa ‘glutathione’, bifasha umwijima kwisukura no gusohora uburozi mu mubiri.

Ikindi gifasha umwijima gukora neza ni ikirungo cyitwa ‘Turmeric’ gikomoka mu Buhinde, ariko uretse kuba ikirungo ngo ni n’umuti ku ndwara zitandukanye. Icyo kirungo gifasha umwijima kwisana kuko kigiramo ’antioxidants’ nyinshi.

Indimu kimwe n’izindi mbuto zijya kumera nka yo, bifasha umwijima gukora neza kuko bikize cyane kuri Vitamine C.

Beterave na yo ngo ni kimwe mu bintu bikize kuri Vitamine C ndetse n’ibyitwa ‘fiber’ ibyo byombi bikaba bigira uruhare rukomeye mu igogora, ariko beterave yongera umwuka mwiza ’oxygen’ mu maraso kuko inafasha mu kuyasukura. Beterave ituma umwijima ukora neza.

Ibyitwa Walnuts/noix na byo ngo ni byiza cyane ku buzima n’imikorere myiza y’umwijima, kuko bikize kuri ‘glutathione’, ‘omega-3 fatty acids’ ndetse na ‘amino acid arginine’ ibyo byose bikagira uruhare mu gufasha umwijima gukora neza, cyane cyane mu kwisukura.

Amavuta ya Oliva ‘Olive Oil’ n’ubwo na yo ari ibinure, ariko bavuga ko ibinure byo muri ‘Olive Oil’ bigira uruhare mu gusohora uburozi bubi mu mubiri ndetse no kugabanya ibinure bibi mu mwijima.

Ku rubuga https://www.cosmopolitan.fr, bavuga ibintu bitanu umuntu yagombye kwirinda gufata ku rugero rukabije kugira ngo bitagirira nabi umwijima wacu.

Kuri urwo rubuga, bavuga ko umuntu yagombye kwirinda ibiribwa byifitemo ibinure cyangwa amavuta menshi, kuko ibyinshi muri ibyo byo kurya birimo amavuta menshi cyangwa ibinure byinshi kandi bibi (cholesterol), bigatuma bigorana mu igogora, bikabuza n’umwijima gukora akazi kawo uko bikwiye bikaba byateza ibibazo mu mubiri muri rusange.

Mu byo umuntu yakwirinda kurya kenshi kugira ngo abungabunge umwijima harimo, amafiriti, inyama zidahiye neza, bimwe mu bikomoka ku mata, ibitetswe mu ifuru ndetse n’inyama zokeje.

Hari kandi ibintu birimo isukari nyinshi, ibyo umuntu akwiye kubigendera kure kuko ngo na byo bihungabanya imikorere myiza y’umwijima.

Ibindi umuntu yarya ariko mu rugero ruringaniye ni ibirayi, imizabibu, imineke, umugati ukozwe mu ifarini y’umweru n’ibindi bikozwe mu ifarini y’umweru za chocolat n’ibindi binyamasukari, kuko abiriye ku rugero rukabije byakwangiza umwijima.

Inzoga (alcool) ni ikintu cyo kwirinda mu gihe umuntu yifuza kugira umwijima ufite ubuzima bwiza.

Ibindi byo kwirinda kurya ku rugero rukabije mu gihe umuntu yifuza kugira umwijima ukora neza, harimo umuceri, ibigori, ingano byatunganyirijwe mu nganda, kuko iyo binyura mu nganda bisa n’ibyongereyemo isukari.

Ibindi bishobora kubangamira imikorere myiza y’umwijima harimo ikawa, amajyani yo mu cyayi ndetse na za soda. Ibyiza ni ukubireka cyangwa se ngo umuntu akabifata ku rugero ruto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabashimiye cyane kandi mukomeze mufashe beshi kuko ubuzima nicyo kinu kibanze abantu beshi bakeneye cyane kuriyisi +250784076542

Tuyizere Elias yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Muraho neza Sha iyo ndwara nimbi cyane yari impitanye ngira amahirwe bampuza naba Nutritionists ubu narakize burundu
Niba nawe uyirwaye wabahamagara kuri+250784721024

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka