Dore ibitera kurwara umusonga bitari imbeho nk’uko bamwe babyibwira

Hari abantu bakeka ko indwara y’umusonga (ikunze gufata abana), iterwa no gukora mu mazi akonje cyangwa kudafubika umwana mu gihe cy’imbeho, ariko si byo kuko impuguke mu buvuzi zitanga izindi mpamvu zitandukanye zitera kurwara umusonga.

Inyigisho ku ndwara y’umusonga zatangajwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), zigaragaza ko umusonga ari indwara iterwa na virusi cyangwa utundi dukoko.

RBC ivuga ko umusonga ari indwara ifata mu bihaha by’umuntu (cyane cyane abana), ikamutera guhumeka nabi(insigane), akagira umuriro mwinshi rimwe na rimwe, ndetse akaba yakurizamo urupfu.

Iki kigo kivuga ko virusi zitandukanye hamwe n’udukoko twanduza tuba mu mazuru no mu mihogo by’umwana, ari byo bimanuka bijyanywe n’uko ahumetse, byagera mu bihaha agahita afatwa n’umusonga.

RBC igira iti "Utu dukoko dutera umusonga dushobora no gukwirakwira igihe umuntu yitsamuye amacandwe agataruka akagwa ku wundi muntu, cyangwa igihe umubyeyi abyara na nyuma yaho."

Mu bindi RBC ivuga ko bitera umusonga hari ukuba umwana yahumetse umwuka wanduye biturutse ku byo abantu bacanye, kuba aho umuntu atuye haba abantu benshi bigatera isuku nke, ndetse no kunywa itabi kw’ababyeyi b’umwana.

Mu bimenyetso byerekana ko umuntu arwaye umusonga(cyane cyane ku mwana utararenza imyaka itanu), hari ukugira inkorora no guhumeka insigane, yaba afite umuriro cyangwa atawufite.

Umwana urembejwe n’umusonga ashobora kunanirwa kurya no kunywa, ashobora guta ubwenge, kugira ubushyuhe bw’umubiri buri munsi y’ibipimo bisanzwe ndetse no kugagara.

RBC ivuga ko umusonga uvurwa hifashishijwe imiti inyobwa kandi iboneka ku bigo nderabuzima no ku bajyanama b’ubuzima bahuguwe.

Uburyo buboneye bwo kurinda umwana umusonga nk’uko RBC ikomeza ibisobanura, hari ukujya kumukingiza, kumugaburira indyo yuzuye irimo ibiribwa byubaka ubudahangwa bw’umubiri (immunity), hamwe no konsa bihaje nta kindi uvangiye umwana utararenza amezi atandatu y’ubukure.

RBC ikomeza isaba abantu kwita ku isuku cyane cyane ahataha abantu benshi, gukumira ko abantu cyane cyane abana bahumeka umwuka uhumanye (urimo imyotsi ituruka ku myanda n’ibicanwa).

RBC ivuga ko abana bagize ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, bashobora kunywa umuti witwa Cotrimoxazole buri munsi, mu rwego rwo kubagabanyiriza ibyago byo kurwara umusonga.

RBC ivuga ko 14% by’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ku Isi ziterwa n’umusonga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abanu Nakuru c no nabwo barwara umusonga.

How long u would live at improper treatment.

Habineza Fulgence yanditse ku itariki ya: 24-02-2024  →  Musubize

Twari dusanzwe tuziko umusonga uterwa n’imbeho.

Emma yanditse ku itariki ya: 3-01-2023  →  Musubize

Tugomba kwirinda umusonga

Kbs yanditse ku itariki ya: 2-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka