Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite uburwayi bwo mu mutwe

Impuguke mu by’indwara zo mu mutwe zivuga ko umuntu ashobora kugira ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe, ariko ntabimenye bitewe no kutagira ubumenyi buhagije ku byerekeranye n’izo ndwara.

Kwigunga ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko ufite uburwayi bwo mu mutwe
Kwigunga ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko ufite uburwayi bwo mu mutwe

Dr Jean Damascène Iyamuremye ukuriye ishamiri rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, mu kigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), avuga ko abantu bazajya babona ibimenyetso bikurikira bagirwa inama yo kujya kwa muganga.

Dr Iyamuremye avuga ko ibimenyetso by’indwara yo mu mutwe bigaragazwa n’Imihindukire mu myitwarire n’imyifatire, mu mivugire, mu mitekerereze no mu mibanire ye n’abandi.

Avuga ko ibitera indwara zo mu mutwe ari ibibazo by’imitekerereze, iby’imibereho y’ubuzima rusange (ubukene, intambara, ubuhunzi, impinduka mu mibereho y’umuntu nko gupfusha, kubura ibyawe wakundaga cyane, ibiza nk’umutingito, imyuzure, bishobora kuba uruhererekane rwo mu muryango, imiterere y’imisemburo y’ubwonko ndetse n’ubundi burwayi bw’umubiri).

Zimwe mu ndwara zo mu mutwe zikunze kugaragara:

Indwara ituma umuntu asa n’aho yibereye mu Isi ye

Umurwayi ufite iyi ndwara arangwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira: Gusa n’aho nta busabane agirana n’abandi agahora ameze nk’uri mu Isi ye rimwe na rimwe yigunze, imitekerereze ye iba ari ihame rye, akunze kumva amajwi abandi batunva, kubona amashusho abandi batabona, agakora ibintu biterekeranye, imyambarire ye irangwa n’umwanda kandi ikaba iterekeranye.

Akenshi agenda nta gahunda hakavamo gutorongera, bakunze kurya ibyatsi, imyanda, n’ibindi byose biboneye, abafite ubwo burwayi bakunze kuboneka ku mihanda, mu nsegero, mu masoko n’ahandi hateraniye abantu benshi. Ubu ni nabwo burwayi twakwita ibasazi byeruye.

Indwara igaragazwa n’amarangamutima ari ku rugero rwo hejuru

Umurwayi ufite iyi ndwara arangwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira: Ikimuranga cyane ni ibitekerezo bituma yumva ari hejuru cyane y’abandi cyangwa afite ububasha budasanzwe.

Urugero usanga akenshi avuga ko ari we Perezida w’igihugu, ari Imana, cyangwa undi muntu wundi w’umunyacyubahiro.

Ikindi kiranga bene uyu murwayi ni ugukorana ingufu zidasanzwe, kudasinzira neza, kugirira imishinga myinshi cyane icyarimwe ntihagire n’umwe arangiza, rimwe na rimwe kugira amahane menshi ashobora kuva ku kantu gato cyane, mu mvugo ye avuga ubutaruhuka, aba ashaka ko abantu bose bita ku byo akora cyangwa avuga.

Imyambarire ye iba idasanzwe ku buryo buri wese amwibazaho, hari ubwo yumva amajwi cyangwa akabona ibyo abandi batabona. Uwo murwayi aba agomba kubona ubuvuzi bwihutirwa, agafashwa gutuza.

Indwara igaragazwa n’agahinda gakabije

Ufite iyi ndwara arangwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira: Kugira agahinda kenshi bigatuma yiheba, akumva nta mpamvu yo kubaho, imitekerereze irangwa no kubona ibintu byose ari bibi, akunva nta cyitwa cyiza kimubaho, kumva ntacyo amaze, ntacyo ashoboye, akumva nta gaciro afite ari hasi y’abantu bose.

Hari kubura ibitotsi cyangwa rimwe na rimwe gusinzira cyane, kumva nta bushake bwo gufata ifunguro, guhorana umunaniro, intege nke, kwigunga cyane no kutavuga, kutiyitaho, kumva kubaho ntacyo bimaze bikaba byamuviramo gutekereza cyangwa se kugerageza kwiyahura.

Ibiyobyabwenge bishobora kuba imbarutso y’uburwayi bwo mu mutwe

Mu gihe umuntu asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, agakoresha ibiyobyabwenge, ibibazo birushaho kuba urusobe, ndetse amaherezo umuntu akaba yagira indwara zikomeye zirimo, gutakaza ubushake bwo gukora, ubushobozi bwo gufata mu mutwe, agahinda gakabije no kwiyahura, uburwayi bukomeye bwo mu mutwe no guta umutwe.

Izindi mpamvu zitera uburwayi bwo mu mutwe zirimo kunywa inzoga nyinshi, kumva unejejwe n’uko abandi bababaye, umuntu uhora arakariye abandi kandi ntacyo bapfa, no gukunda kuvuga cyane ku rugero rwo hejuru ndetse no guceceka cyane bijyanye no kwigunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese kurota Ibintu biteye ubwoba buri gihe kenshi mu ijoro(amahoro)
Ni indwara yo mu mutwe?

alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2024  →  Musubize

Biragora kubyiyumvisha gusa ahobishoboka twabahafi yabafite uburwayi bwomumutwe

Gasigwa jean claude yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Murakoze nonese kuba waba ukurikiranwa nabaganga bindwar zomumutwe ukanywa inzoga nkeya rimwe na1 haricyo bitway,?

alias yanditse ku itariki ya: 15-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka