Dore ibimenyetso by’ibanze by’indwara yo kwipfundika kw’amaraso

Ubusanzwe kwipfundika kw’amaraso (blood clots/caillots sanguins), ngo si ikibazo ku buzima bw’umuntu kuko hari igihe biba ingenzi, nk’iyo umuntu yakomeretse, kuko bituma amaraso avura, bityo bikagabanya kuva kw’igikomere, ntihabeho gutakaza amaraso cyangwa agashira (hemoragie).

Icyakora biba ikibazo mu gihe utubumbe tw’amaraso tuzibye umutsi ugaburira amaraso urugingo runaka rw’umubiri, ntabashe kurugeramo, ndetse n’umwuka mwiza (oxygene) ntugeremo.

Utubumbe tw'amaraso twafashe ku mpfundiko, imitsi ibyimbye
Utubumbe tw’amaraso twafashe ku mpfundiko, imitsi ibyimbye

Urubuga rwa Internet theepochtimes.com ruvuga ko ibi biteza impanuka zo guturika kw’imitsi (accidents vasculaires cérébraux) ndetse n’indwara z’umutima. Aha batanga urugero rw’impanuka yo guturika kw’imitsi yo mu bwonko (stroke).

Bityo rero ni byiza ko abantu basobanukirwa ibimenyetso by’ingenzi bishobora gutuma bakeka ko amaraso yipfunditse bikabafasha kwisuzumisha hakiri kare.

Ibimenyetso by’ingenzi ni ibi:

1.Kubyimba kw’imitsi ikagaragara ku mubiri

Akenshi iyi mitsi igaragara ku mpfundiko, ukabona imitsi yishushanyije kandi ibyimbye, ndetse hakaba n’ubwo ukoraho ukumva harashyushye kurusha ahandi byegeranye, hakanahindura ibara.

2.Kubyimbirwa ku kuguru kose, ku mpfundiko, ku itako cyangwa se ku murundi

Mu gihe ubonye hamwe muri ibi bice hagenda habyimbirwa, bishobora kuba ikimenyetso kikuburira ko amaraso adatembera neza, bitewe n’utubumbe twayo tuba twipfunditse, n’umwuka mwiza wa oxygene ntushobore kugera muri icyo gice uko bikwiye, ari byo bitera ububyimbirwe, bikaba byatera indwara izwi nka deep vein thrombosis (DVT).

Utubumbe tw'amaraso
Utubumbe tw’amaraso

Hari n’ubwo kimwe muri ibi bice kigira ibinya cyangwa kigafatwa n’imbwa. Mu gihe ubibonye ari nta yindi mpamvu izwi yabiteye, ni byiza kwihutira kureba umuganga.

3.Kubabara mu gatuza no guhumeka nabi

Ibi bibaho iyo twa tubumbe tw’amaraso (blood clots/caillots sanguins) twaje mu bihaha, akenshi bikagaragazwa no kumva ubabara mu gituza, biherekejwe no guhumeka insigane cyangwa bigoranye, hakaba n’ubwo umuntu ashobora gucira igikororwa kirimo amaraso. Icyo gihe ntukwiye kuzuyaza ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

4. Kuribwa umutwe cyane kandi mu buryo buhoraho

Kuribwa umutwe ubwabyo si indwara, ahubwo isa n’aho ari ikimenyetso cy’indwara runaka. Imwe mu ndwara yarangwa no kubabara umutwe udakira, utavurwa n’imiti ivura ububabare, ni ukwipfundika kw’amaraso.

Ibindi bimenyetso ni inkorora idaherekejwe n’ibicurane no kuruka cyangwa guhitwa.
Bitewe n’uko indwara zishobora guhurira ku bimenyetso bimwe, ni byiza ko mu gihe wibonyeho ikintu kidasanzwe ku mubiri wawe wihutira kwisuzumisha kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka