Dengue Fever, indi ndwara igomba kwitonderwa muri Afurika y’Iburasirazuba

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) itangaza ko mu gihugu cya Tanzania, kimwe mu bigize uwo muryango, hagaragaye indwara yo mu bwoko bw’ibicurane yitwa ‘Dengue Fever’, ngo ikaba na yo igomba kwitonderwa n’ubwo idafite ubukana nk’ubwa Ebola.

Hon Gasinzigwa avuga ko kurwanya Ebola bigomba gukomeza kongerwamo ingufu
Hon Gasinzigwa avuga ko kurwanya Ebola bigomba gukomeza kongerwamo ingufu

Byatangarijwe mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa 13 Nzeri 2019, yahuje itsinda ry’Abadepite ba EALA rishinzwe ubuzima ndetse na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), bakaba bari bagamije kureba uko indwara ya Ebola ndetse n’iya Dengue zihagaze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Dengue Fever ni indwara yo mu bwoko bw’ibicurane iterwa n’ubwoko bw’umubu witwa ‘Aedes’ ari na wo uyikwirakwiza, ikaba ubu iri mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu cya Tanzania ndetse na Kenya.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr José Nyamusore, yasobanuye ibimenyetso by’iyo ndwara, ariko ngo ntiragera mu Rwanda.

Yagize ati “Dengue ni indwara iterwa n’umubu, icyakora mu Rwanda ntirahagaragara. Ibimenyetso byayo ni umuriro mwinshi, kubabara mu ngingo, kuruka, gucika intege no kuribwa umutwe no mu nda. Abantu benshi ibageraho ikarangira nka ‘grippe’ isanzwe ntigire icyo ibatwara”.

Ati “Icyakora hari abandi igiraho ingaruka zikomeye nko kuvira imbere, gutakaza ubwenge ndetse ikaba yanakwica umuntu”.

Akomeza avuga ko nubwo mu Rwanda itarahagera, kuyikumira ari ngombwa, ni ukuvuga kurwanya imibu yanduye iyo ndwara ntigere mu Rwanda. Aha avuga ko nk’indege ziza mu Rwanda mbere y’uko zigwa zibanza guterwamo umuti wica imibu ndetse no mu modoka ziva ahari iyo ndwara ngo byagombye gukorwa gutyo mbere y’uko zinjira mu gihugu.

Abitabiriye iyo nama bavuga ko nubwo indwara ya Dengue itaragera henshi igomba gukumirwa
Abitabiriye iyo nama bavuga ko nubwo indwara ya Dengue itaragera henshi igomba gukumirwa

Kwirinda iyo ndwara rero nko ku bantu bagiye aho iri, ngo ni ukwirinda kurumwa n’imibu cyane ko yo ngo irumana no ku manywa, bikorwa nk’uko umuntu yirinda indwara ya malariya nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO).

Hon Oda Gasinzigwa ukuriye iryo tsinda ry’abo badepite ba EALA, yavuze ko bashishikajwe no gukurikirana uko ibihugu birwanya indwara z’ibyorezo, cyane cyane Ebola.

Ati “Ubu turakurikirana ikibazo cy’indwara ya Ebola ndetse n’iya Dengue kuko tubona imaze gufata intera muri Tanzaniya no mu bindi bihugu byegereye inyanja. Gusa nk’Umunyarwanda, ndishimira ko Ebola itaragera mu Rwanda, inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa bazo bakomeje kwitwara neza mu gukumira icyo cyorezo, bikaba byabera urugero abandi”.

Kuva muri Mutarama 2018, abantu 100 b’i Mombasa muri Kenya banduye indwara ya Dengue ndetse n’abandi 100 bo mu mijyi inyuranye yegereye inyanja muri icyo gihugu bakaba baranduye iyo ndwara, mu gihe abagera ku 1222 bayanduye i Dar es Salaam muri Tanzaniya uyu mwaka .

Uretse muri Afurika, indwara ya Dengue ngo yanagaragaye mu gihugu cya Brésil, aho ngo yafashe abantu 1700 muri 2016, benshi ikabazahaza, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ku isi abantu miliyoni 390 barwara Dengue Fever buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka