Cyusa Ibrahim agize amahirwe yo gukora igitaramo kimwe muri 2 yari gukorera mu Bubiligi

Umuhanzi Cyusa Ibrahim n’itsinda rye Gakondo baturukanye mu Rwanda bagiye mu bitaramo mu Bubiligi, bagize amahirwe yo gukora kimwe mu bitaramo bibiri bagombaga gukorera mu Bubiligi.

Mu butumwa yoherereje umunyamakuru wa Kigali Today, Cyusa yavuze ko bavuye mu Rwanda bafite amakuru ko u Bubiligi bwari butaratangira guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi, ku buryo bumvaga ko bashobora kugira amahirwe bagakora ibitaramo byabo bibiri bari batumiwemo.

Icyakora ubwo bari bamaze kugera muri iki gihugu, Leta y’u Bubiligi yahise itangaza ko guhera ku wa 13 Werurwe 2020 saa sita z’ijoro nta gikorwa gihuza abantu benshi kizongera kuba kugeza igihe hazasohokera irindi bwiriza rishya.

Ubundi Cyusa n’itsinda rye yise Gakondo, bagombaga gukora igitaramo cya mbere ahitwa Embrella kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatanu bakageza saa sita nk’uko uruhushya rwabo rwabiteganyaga, mu gihe icya kabiri cyagombaga kuzaba ku wa Gatandatu ku itariki 14 Werurwe 2020.

Kubera ko itegeko riteganya ko ibikorwa bihagarikwa guhera saa sita z’ijoro, Cyusa n’itsinda rye bahise bakomeza igitaramo cyabo cyo ku wa gatanu bakagisoza saa tatu z’ijoro.

Abanyarwanda benshi baba mu Bubiligi, bari bamaze igihe biteguye iki gitaramo, kandi abenshi bagombaga kuzitabira igitaramo cya kabiri cyari kuzabera i Bruxelles ahitwa St. Lambert.

Icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka zikomeye ku muziki n’imyidagaduro muri rusange. Hari ibitaramo bikomeye birenga 53 byamaze gusubikwa nyamara amatike yabyo yaramaze no kugurishwa.

Muri ibyo bitaramo harimo ibyo Mariah Carey yari kuzakorera i Burayi, ibitaramo bya Miley Cyrus, Madona n’abandi bahanzi benshi bari mu bikorwa byo kwitegura ibitaramo bizenguruka Amerika n’u Burayi.

Mu Rwanda hasubitswe ibitaramo 3 bikomeye birimo icyari cviswe “Each One Reach One” cy’abavandimwe Adrien na Gentil Misigaro, icyari cyiswe “Ikirenga mu bahanzi” cyari guhemberwamo Cecile Kayirebwa, n’icyari giteganyijwe mu cyumweru cya 3 cya Werurwe Igor Mabano yagombaga kuzamurikiramo Umuzingo we wa mbere.

Diamond Platnumz na we yahagaritse ibitaramo bitanu yagombaga gukorera mu mijyi itandukanye yo mu bihugu by’u Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka